Print

Mukerarugendo yabyariye mu Nyanja itukura ari koga[Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2018 Yasuwe: 4218

Umugore ukomoka mu Burusiya yabyariye mu Nyanja itukura ubwo yari yasuye igihugu cya Misiri abantu benshi baratangara.

Uyu mugore utatangajwe amazina,yagiye koga nk’ibisanzwe gusa kubera ko yari atwite ibise bimufatira mu mazi ahita abyara umwana .

Akimara kubyara yatabawe n’umusaza ndetse na se w’uyu mwana wari hafi aho bazana uruhinja ku nkombe aho we n’uyu mugore yaje kugaragara nta kibazo afite.

Uyu musaza watabaye uyu mubyeyi asanzwe ari kabuhariwe mu gufasha ababyeyi babbyariye mu mazi cyane ko akunze kuba ari kuri aya mazi ndetse biravugwa ko ababyeyi bakunda kuyabyariramo.

Ubwo aya mafoto y’uyu mwana yajyaga hanze benshi batunguwe n’ukuntu umwana avukira mu Nyanja akaba muzima ndetse n’impamvu ababyeyi bakunze kubyarira muri aya mazi.

Amakuru yemezwa n’ababyeyi babyariye mu mazi bemeje ko iyo umwana avukiye mu mazi bigabanya uburibwe kuri mama we ndetse abana bavukiye mu mazi bagira ubwitonzi bwinshi kurusha abavukiye mu bitaro cyane ko batarizwa n’ubusa.


Comments

Rekeraho 14 March 2018

Uyu mubyeyi niyonkwe.Nasubireyo nta mahwa!! Umwana ni impano ikomeye duhabwa n’imana kubera ko idukunda.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bakora ibyo itubuza.Urugero,barasambana bakabyita gukundana.
Turamutse dukoze ibyo bible idusaba,isi yaba nziza cyane.Abanga kumvira imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi.