Print

Abahanzi bazitabira PGGSS ya 8 bamenyekanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 March 2018 Yasuwe: 2206

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018 nibwo habaye igikorwa cyo gutora abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya 8. Abo bahanzi harimo abaririmba ku giti cyabo n’ abakorera umuziki mu matsinda

Igikorwa cyo gutora abahanzi abahanzi bazitabira PGGSS gikorwa n’ abanyamakuru bakurikiranira hafi ibijyanye n’ umuziki nyarwanda.

Mu njyana ya Hip Hop ni Lkalifan na Jay c

Mu njyana ya Rnb ni Bruce Melody na Christopher

Amatsinda azitabira iri rushanwa ni Just Family na Active

Umuhanzi w’ umugore : Queen Cha na Grace
Mu njyana ya Afro beat ni Auncle Austin na Mico the Best


Comments

Mazina 14 March 2018

Nizere ko muli aba bose nta numwe ujya gusenga,uretse mu Gatulika no mu Bahamya ba Yehova.Kuko Pastors bavuga ko INZOGA ari Icyaha.Abaslamu bakayita Haramu.Nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI.