Print

Ibinengwa mu itorwa ry’ abahanzi bazajya muri PGGSS 8

Yanditwe na: Muhire Jason 15 March 2018 Yasuwe: 1132

Amwe mu makosa yaranze PGGSS 8 turasangamo , kutubahiriza igihe , kwirengagiza amabwiriza , kujarajara kw’ abahanzi mu njyana.

Primus Guma Guma Super Star irushanwa riba buri mwaka aho rijyamo abahanzi barushije abandi ibikorwa. Kuri ubu rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8 ryagaragayemo impinduka zitandukanye.

Kutubahiriza igihe:

Mu gihe byari biteganyijwe ko isaha yo gutangira igikorwa cyo gutora abahanzi bazajya mu irushanwa rya PGGSS 8 ari saa 2 gusa igihe cyaje guhinduka bishyirwa saa 3 ndetse harengaho n’ iminota micye , ibintu bitashimishije abanyamakuru bahagereye ku igihe.

Kwirengagiza amabwiriza:

Bamwe mu banyamakuru birengagije itegeko rivuga ko umuhanzi ukorera umuziki hanze y’ igihugu atemerewe gutorwa , byaje kurangira bamwe babashyize kurutonde bakoze kubitangazamakuru bakorera abo bashyizemo ni nka Kitoko ,Nyamitari.

Kujarajara kw’ abahanzi mu njyana:

Kujarajara mu njyana zitandukanye byakoze kuri bamwe mu bahanzi, mu gihe umuntu uyu munsi akora RnB , ejo akora agakora Afro beat , byatumye bamwe batagira aho babarizwa bituma abura amahirwe kubera kuvanga injyana ibi byabaye kuri Social Mula uhinduranya injyana buri munsi .

Guheza abahanzi bafite imyaka myinshi:

Gukumira abahanzi bakuze mu irushanwa nabyo byanenzwe na benshi kubera imyaka yabo ,aho bamwe bibaza ntiba umuziki nyarwanda uzakorwa n’ urubyiruko gusa abakuze bagakumirwa kubera imyaka yabo ibi bikaba bifatwa nk’ akarengane ku bahanzi bakuze barimo Senderi .

Gushyira mu gatebo kamwe umuhanzi ukizamuka n’ urambyemo:

Umuhanzi umaze igihe gito atangiye umuziki ndetse n’ umazeho igihe kubera ko bakoze indirimbo zakunzwe ibi byaje kunengwa kubera ko niba umuhanzi atangiye umuziki muri 2017 undi akaba amaze imyaka 3 awutangiye ntibyaje kumvikanwaho kandi itegeko rivugako umuntu ujya mu marushanwa agomba kuba yarakoze indirimbo kuva 2016-2018 ndetse afite nibura indirimbo ifite amashusho , aho benshi bahamya ko umuhanzi Jay c atari gutorwa kuko hari umwaka yafashe adakora umuziki.