Print

Tchabalala yatangaje ikizafasha Rayon Sports gusezerera Mamelodi Sundowns

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2018 Yasuwe: 2524

Rutahizamu Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yatangaje ko ikipe ya Mamelodi Sundowns idakanaganye ku bwugarizi ko bagomba gusatira kugira ngo babashe kuyisezerera.


Tchabalala yanenze ubwugarizi bwa Nascimento na bagenzi be

Uyu musore witwaye neza mu mukino ubanza bigatuma umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns Pitso Mosimane amusingiza cyane,yabwiye abanyamakuru ko batinze kwinjira mu mukino ubanza kubera gutinya Mamelodi,ariko kuri ubu biteguye kuzakosora amakosa bakoze.

Yagize ati “Umukino ubanza twawutangiranye ubwoba tuza kubibona nyuma.Mamelodi Sundowns ikomeye imbere no hagati ariko mu bwugarizi iri hasi akaba ariyo mpamvu tugomba kuzayisatira ndetse twizeye kuzayibonamo igitego.”

Tchabalala yagoye Sundowns mu mukino ubanza

Uyu Murundi wazamuye imikinire ya Rayon Sports yatangaje ko kuba yaratangiye akina yugarira byamugoye bigatuma adahita yinjira mu mukino ariko kuri ubu yiteguye neza kandi we na bagenzi be bazakora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze mu matsinda.