Print

Umugizi wa nabi yafashe ku ngufu umugore n’umwana we w’imyaka 4

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2018 Yasuwe: 1870

Umugabo witwa Thomas Evans Jnr w’imyaka 37 arashinjwa gufata ku ngufu umugore wari uvuye gufata abana be ku ishuli ndetse afata ku ngufu umwana we w’imyaka 4.

Uyu mugabo yakurikiranye uyu mugore kuva yava ku ishuli amusanga mu rugo niko gutangira kumufata ku ngufu nkuko ubushinjacyaha bwabitangaje.

Uyu mugore w’imyaka 31,yabanje gukubitwa n’uyu mugizi wa nabi ndetse aramukoretsa cyane aho bivugwa ko yamufatiyeho icyuma.

Evans yashimuse umwana w’imyaka 4 w’uyu mugore ajya kumuhisha kure y’iwabo byatumye polisi imara ibyumweru 2 imushakisha iza kumusanga mu modoka y’uyu mugabo nawe yarafashwe ku ngufu.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga burundu uyu mugabo cyane ko yahamwe n’ibindi byaha birimo ubujura bwitwaje intwaro ndetse no gufata ku ngufu.