Print

Umugi wa Kigali watangaje imihanda abafite ibinyabiziga bazifasha ubwo imwe izaba yahariwe Abaperezida bategerejwe i Kigali mu nama

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 March 2018 Yasuwe: 2236

Mu cyumweru gitaha mu mugi wa Kigali hateganyijwe Inama y’ abakuru b’ ibihugu by’ Afurika izatuma imihanda imwe idakoreshwa n’ ibinyabiza nk’ uko bisanzwe. Ubuyobozi bw’ Umugi wa Kigali bwatangaje uko imihanda ya Kigali izakoreshwa ubwo abo bakuru b’ ibihugu bazaba bari mu Rwanda muri iyo nama.

Itangazo ryasinywe n’ umuyobozi w’ umugi wa Kigali Pascal Nyamulinda rigira riti “Kubera gahunda y’Inama Idasanzwe ya Afurika yunze Ubumwe (AU) izabera mu Mujyi wa Kigali kandi ikazitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu, guhera tariki ya 20 Werurwe 2018 kugeza 23 Werurwe 2018 umuhanda: Kigali Airport Road (KN 5 Rd)-KN 3 Rd-KN 6 Ave-KN 30 St-KN 67 St na KN 3 Ave (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali-Remera-Kigali Convention Centre-Sopetrade-Hotel Mille Collines-Serena Hotel)uzaba ukoreshwa n’abashyitsi. Bityo ukazajya ufungwa hato na hato ku bandi bafite ibinyabiziga.”

Umugi wa Kigali urasaba abatwara ibinyabiziga ko bakoresha gukoresha imihanda ikurikira. Urugero abaturutse mu mujyi berekeza mu bice bya Remera na Kanombe bakoresha ukoresha imihanda:

- Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko;

- Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba- ‘Poids Lourds’-Kanogo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe;

- Nyamirambo kuri 40 bakanyura Rugunga-mu Kanogo cyangwa Gikondo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.

Inkuru bifitanye isano Mushikiwabo yateguje Abanyakigali ko mu minsi iri imbere imihanda imwe izaharirwa Abaperezida bategerejwe I Kigali mu nama