Print

Djoliba AC yamaze gusesekara mu Rwanda guhura na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2018 Yasuwe: 1508

Ikipe ya Djoliba Athletic Club yo muri Mali igomba gucakirana na APR FC mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Confederation Cup yamaze kugera mu Rwanda.


Djoliba FC yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza

Iyi kipe y’ubukombe muri Mali Djoliba yagombaga kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko igeze mu Rwanda ku I saa kumi igizwe na delegation y’abantu 28 barimo abakinnyi 18 ihita ijya gucumbika muri Grand Legacy Hotel.

Djoliba AC yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Mali,ije gukina umukino wo kwishyura ishaka kunganya cyangwa gutsindwa 2-1 kugira ngo ibashe kwinjira mu cyiciro gikurikiraho.

APR FC ifite akazi katoroshye ko gutsinda ibitego 2-0 kuzamura, imaze iminsi mu myitozo yo kwitegura uyu mukino nubwo ku munsi w’ejo imvura yabangamiye imyitozo yabo

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 kuri stade Amahoro.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza Djoliba AC yazanye mu Rwanda:
Abazanyemu:
Adama Keita, na Amara Traore.

Ba myugariro: Siaka Bagayoko, Moussa Sissoko, Emile Koné, Abdoulaye Diady, Mamoutou Kouyaté, Mamadou Cissé, Oumar Kida.

Abakina hagati: Niang Boubacar, Traoré Seydou, Naby Souma, Mohamed Cissé, Cheick Bourama Doumbia, na Seydou Diallo.

Ba rutahizamu: M’Baye Youssouf , Maiga Mamadou, Cheikh Niang na Cissé Oumar Kida.

Umutoza mukuru wa Djoliba AC ni Fanyeri Diarra.