Print

Diamond yashyize hanze amashusho y’ indirimbo arimo umukobwa wambaye ubusa buri buri [video]

Yanditwe na: Muhire Jason 16 March 2018 Yasuwe: 4633

Umuhanzi Diamond yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise African Beauty igaragaramo umukobwa wambaye ubusa ndetse igakumira abana bakiri bato kuyireba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Wasafi yatangaje ko Diamond yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’ indirimbo yise ’African Beauty’ igaragaramo umukobwa wambaye ubusa yanisize ibintu birabagirana ku mubiri we.

Iyi ndirimbo ikaba ikubiyemo amagambo avuga uburyo yatwawe umutima n’umukobwa mwiza w’Umunyafurika. Mu kugaragaza ubwiza bwe hari aho berekana umukobwa wambaye ubusa ku buryo n’amabere agaragara uko yakabaye ubundi bakerekana ikibuno cye nabwo cyambaye ubusa.

Diamond ayishyira kuri youtube yakoresheje uburyo butuma abana batarageza ku myaka y’ubukure batayireba ndetse na mbere y’uko uyifungura ubona ubutumwa bukubwira ko ‘video’ irimo ubutumwa burebana n’ abakuze gusa.

Ibi bije nyuma yuko mu minsi ishize Televiziyo zo muri Tanzania harimo zahagaritse indirimbo yitwa ‘Waka Waka ’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage riherutse mu Rwanda.