Print

Ubutumwa bw’ akababaro Papa Francis yohereje bwasomwe mu muhango wo gushyingura Mgr Bimenyimana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 March 2018 Yasuwe: 2487

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yoherereje ubutumwa bw’ akababaro umuryango wa Nyakwigendera Mgr Bimenyimana Jean Damascene watabarutse azize uburwayi bwa kanseri.

Umurambo wa Mgr Bimenyimana washyinguwe muri paruwasi gatolika ya Cyangugu uyu musenyeri yayobora.

Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe witabirwa n’abantu barenga 5000 barimo, abihaye Imana baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, abayobozi mu nzego za Leta n’izigenga, abayobozi b’ingabo na Polisi ndetse n’abakirisitu muri rusange baturutse mu yandi matorero.

Intumwaya ya Papa mu Rwanda Mgr Andrzej Jozwowicz, yatanze ubutumwa bwoherejwe na Papa Fransisco, bufata mu mugongo umuryango w’abagatolika mu Rwanda wabuze umwe mu bashumba ba kiliziya.

Ubwo butumwa bwoherejwe na Papa Fransisco, Mgr Andrzej Jozwowicz niwe wasomye ubwo butumwa yagize ati “Nyuma y’uko Nyirubutungane Papa Francisco amenye inkuru yurupfu rwa Nyiricyubahiro Mgr Bimenyimana Yohani Damascene, yifatanyije e n’umuryango wa Nyakwigendera hamwe n’abakirisito bose ba Diyosezi gatolika ya Cyangugu bakuwemo umushumba wabo wari ukiri muto.”

Yakomeje agira ati “Papa Fransisco yanasabiye uyu mushumba kwakirwa mu bwami bw’ijuru kubera ubudahemuka yakomeje kugaragaza mu murimo w’Imana anasabira, anaha umugisha wihariye abepisikopi bose bo mu Rwanda abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, umuryango wa Nyakwigendera, ndetse n’ abantu bose bifatanyije na Musenyeri mu burwayi bwe”.

Nyakwigendera Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene yitabye Imana ku itariki 11 Werurwe 2018, azize uburwayi bwa Kanseri bwamufasha mu mwaka wa 2016.

Uyu munsi yashyinguweho ni bwo yujuje imyaka 21 ahawe inkoni y’ubushumba. Yashimiwe ibigwi asize birimo kubaka paruwasi umunani.

Munyentwari Alphonnse wari uhagarariye ubuyobozi bwa Leta yashimangiye ko Mgr Bimenyimana bigaragara koko ko yari umugaragu w’Imana n’uwa Kiziya, asaba abakirisitu bitabiriye uyu muhangogusigarana ibigwi bye ndetse no kumwigiraho, kugira ngo ibyo yatoze bizasakazwe muri benshi.




Uyu wifashe mu gatuza ni intumwa ya Papa mu Rwanda niwe wasomye ubutumwa Papa yohereje

Ababyeyi ba Mgr Bimenyimana basezeye bwa nyuma ku muhungu wabo


amafoto ya Igihe