Print

Minisitiri Musoni aravugwaho gusambanya umugore w’ uwahoze ari umusirikare akamusenyera urugo

Yanditwe na: 18 March 2018 Yasuwe: 23258

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni arashinjwa n’ umugabo wahoze ari umusirikare w’ u Rwanda kumusambanyiriza umugore akanabyara umwana muri urwo rugo bikaba byaratumye urwo rugo rusenyuka nyiri urugo aravuga ko ubukene bukomeye.

Rtd. Captain Safari Patrick avuga Minisitiri Musoni yitwaje umwanya afite avogera urugo rwe ashukisha umugore we imyanya y’ ubuyobozi ubwo uyu mugabo yari yaragiye kwiga muri Uganda.

Rtd. Capt. Safari wakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Rwanda, harimo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Minisiteri y’Umutungo Kamere no mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB avuga ko ibyo Minisitiri Musoni yakoze byagize ingaruka ku rugo rwe.

Avuga ko hari ubwo yatashye avuye ku ishuri ageze mu rugo asanga umugore we yarashatse abarinzi bashya bakamubuza kwinjira bamubwira ko batamuzi yamagara umugore ntamwitabe.

Ati “Barambwiye bati wowe ntabwo tukuzi, uwaduye akazi ni mabuja wowe ntaho tukuzi. Naragiye njya kurara muri hotel. Icyo gihe byari mu ntangiriro za 2017.”

Ngo bukeye bwaho ngo umugore yaramwitabye kuri telefone amubwira ko yashyize abarinzi ku rugo mu rwego rwo kwirinda abajura baba Kimihurura aho bari batuye, undi amubaza impamvu afata umwanzuro nk’uwo atamumenyesheje ariko ntiyasubizwa.

Mu bihe bitandukanye, Capt. Safari avuga ko yabonye amakuru yemeza ko umugore we yajyanye na Minisitiri Musoni gutembera. Ngo rimwe bagiye mu Akagera Game Lodge bagenda mu modoka ebyiri zitandukanye, Musoni ukwe n’umugore ari mu modoka yihariye y’inkodeshanyo.

Aya makuru ngo yaje kuyahabwa neza n’umukozi wareraga umwana yari yarakuye muri Uganda, kuko ngo yageze mu rugo agasanga nta muntu n’umwe uhari ahamagaye umukozi amubwira ko ariho bagiye.

Abakozi ngo ntibari bazi neza Musoni ariko ngo umwe w’umuhungu yaje kumenya izina rye amubonye kuri televiziyo atungira agatoki Safari.

Yaje kumenya kandi ibya Musoni n’umugore we abibwiwe n’umwe mu bakozi ba ISCO wari ukuriye abarariraga urugo rwe kuko ngo uko uyu mu Minisitiri yageraga muri uru rugo, batangaga raporo.

Urugo rwahombye akayabo

Mbere y’uko ibi bibazo byose bivuka, Capt. Safari avuga ko yumvikanye n’umugore we ku bijyanye no kubaka, n’uko bajya gusaba inguzanyo ya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, batangira kubaka i Rusororo.

Aho yakoreraga muri Uganda, ngo yoherezaga amafaranga ya buri kwezi y’ubwishyu gusa bigezemo hagati banki yaje kumuhamagara imubwira ko umwenda umaze kwiyongera.

Ati “Nabajije umugore impamvu namuhaye amafaranga ntiyishyure banki, aransubiza ngo wagiraga ngo umwana abeho ate?”

Umwenda wariyongereye, umugabo asaba umugore we ko bakwinginga banki ku buryo bigurishiriza umutongo wabo ngo babone ubwishyu aho kugira ngo abe ariyo yigurishiriza ibahe make. Ibi byose umugore yarabyanze.

Inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 106 z’amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara yagurishijwe miliyoni 51 nabwo ideni ntiryarangira kuko yasigayemo ibihumbi 500 Frw n’ubu acyishyuzwa.

Avuga ko uko yoherezaga amafaranga yo kwishyura, umugore yayakoreshaga mu bindi harimo n’ibikorwa byo kuvugurura inzu yindi atazi nyirayo iherereye ku Kimuhurura bishoboka ko ari iya Musoni.

Kuri we ngo Musoni yamuteje ibibazo byose afite muri iki gihe. Ati “Yarandenganyije mu gihe yari akwiriye kundenganura nk’umuyobozi. Yanteje ibibazo byinshi, yavogereye ubuzima bwanjye, urugo. Ni ibintu bitari bikwiye umuyobozi.”

Umugore yasabye gatanya

Rtd. Capt. Safari yaje gutandukana n’umugore we muri Nzeri 2017 nyuma areze asaba gatanya. Baburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo gusa ngo umugore ntiyigeze agaragara mu rubanza na rimwe kuko yari atwite.

Gatanya imaze kwemezwa, uyu mugore ngo yashinje uwari umugabo we ko yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yakaga inguzanyo. Ni urubanza rwagoranye ndetse Capt. Safari aza gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Yajuririye iki gihano, asaba urukiko kujya kureba inyandiko yakoze we n’uwo bari barashakanye bagiye gusaba inguzanyo kuko ngo bayisinyiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Uganda.

Ku wa 27 Gashyantare 2018 nibwo yagizwe umwere, ashima ko ubutabera bwashishoje bukarenga ku mwanzuro wari wafashwe n’undi mucamanza ‘byagaragaraga ko hari izindi mbaraga akingira.”

Magingo aya, uyu mugabo asigaye akodesha, yita ku bana batatu b’umugore wa mbere aho arajwe ishinga no kubarihira amashuri, naho ibyo kongera gushaka umugore byo bikaba ari ikizira.

Agira inama abagabo n’abagore kwita ku nshingano z’urugo, bakajya baharanira ko nta nzangano bagirana kuko arizo zituma abantu bicana. Asaba inzego bireba gukora iperereza ku myitwarire ya Musoni kuko itesha agaciro icyizere yagiriwe nk’umuyobozi.

Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana na Minisitiri Musoni n’ uyu mugore bivugwa ko basambanye bakabyarana ntibigishobokere.


Comments

ALMU 23 March 2018

Wowe Niyigena reka kumuvugira, Umuyobozi hari behaviors agomba kugira, byamunanira agatanga imihoho! Minister yarahemutse, yashenye urugo rwa mugenzi we, Imana izabimubaza. So, ntimugashyigikire amafuti, uriya mugabo(Safari) afite impamvu yo kuvuga akababaro ke. Kandi uwiteka amurinde we n’abana be, amuvure ibikomere byo mu mutima yatewe nuwa kamurengeye.


ALMU 23 March 2018

Wowe Niyigena reka kumuvugira, Umuyobozi hari behaviors agomba kugira, byamunanira agatanga imihoho! Minister yarahemutse, yashenye urugo rwa mugenzi we, Imana izabimubaza. So, ntimugashyigikire amafuti, uriya mugabo(Safari) afite impamvu yo kuvuga akababaro ke. Kandi uwiteka amurinde we n’abana be, amuvure ibikomere byo mu mutima yatewe nuwa kamurengeye.


Umutoni 20 March 2018

Ntawe bitabera burya!Baca umugani ngo "Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo"


KARORI 19 March 2018

’’Akebo ugereramo abandi nawe niko bakugereramo ndetse bakagucugusiriza’’! .Nimureke abantu bashyire imbere ubunyangamugayo, kuko ikibi cyo ntigihera.


Niyigena Yvonne 19 March 2018

Ariko rubanda we! Ubu uyu mugabo yiyemeje gusebya minister? Ese uwo mugore niba yaramubereye ikirara ntibimuha amahirwe yo gusebya, umuntu! Amenyeko, utazize, inarabyaye, azira inarashatse! Kdi, yibuke ko amategeko y’urwanda, ahana, umuntu ,usebanya! Surtout umuyobozi! Yitonde kudusebereza, umuyobozi.


man 19 March 2018

Uyu ngo ni vaval inyangarwanda ndakuzi comment zawe wa njiji burya si buno hunga .


matabaro 19 March 2018

Uriya mugore nicyohe niba inkuru ari impamo ,ni numugome niba yaratagaguje umutungo numugabo bigeze hariya aho abana babura aho ba, nawe yaabyaye azumva gusa burya kumva iruhande rimwe bitera urujijo wasanga nyamugabo yari yaramujengereje dore ko wirukankana umuntu akari kera ukamumara ubwoba, musoni ni Umugabo mwiza bibayee aribyo LA same it felicite tes gouts sont geniaux


@Corrector 19 March 2018

hhhhh! NIBARYE ISI WANA


19 March 2018

ubu wamu pastor wavuga iby’abagore hari uwakongera kumuha urwamenyo, Musoni amubonye yamugorore inka 20000.


Gruec 19 March 2018

Betty, ngo kuki ategereye Minister? Nuko amurusha ububasha. Ariko urazi neza ko iyo ikimwaro gihindutse uburakari hakurikiraho cercueil. Ibyo kwegera Minister ntibikenewe kuko amwinjirira murugo ntiyakomanze ngo amubwire ikimugenza, n’umugore we wakagombye kubikora ntiyarebye kure ngo ahagarike Hemorragie. Ubusambanyi dufite muri iki gihe burenze ubukenewe.


vaval 19 March 2018

Umufaransa yaravuze ngo: "Tout se paye ici bas" Bivuze ngo ibyo dukorera kur’iyi si, tuzayivaho tubyishyishyuwe! Mureke Safari nawe yumve ko ibyo yakoreraga umugore we mukuru wake no gupfa bitamunezezaga.Saga,nawe wajya wabona??? Uzi ukuntu was am any iris aga abakobwa n’abakozi bo murugo mu nzu yawe? Ubu umugore wawe aho waryamye mu MVA ntabwo abibona ariko Imana irimo kumuhorera. Musoni bamureke yatumwe n’Imana nk’Umuhōzi...


didi 19 March 2018

Uyu mudamu ubundi yiyise Natacha, ariko nicyo kimutunze gukura abagabo yabamaraho frw agafata undi. Aya Minister yanze gushira rero none Imana iramugaragaje. Ndamuzi ni umunyamujyi cyane. Garuka mukobwa mwiza, wibuke aho wavuye hafi y’umupaka. Uribuka nkusaba kundekera umugabo akanseka cyane. Kwisi byose birishyurwa. Courage


Joe 19 March 2018

Munyamaku! Tubwire n’abandi si jyemusi wenyine erega!! Nuko ari we isi ihindutse igihe cye cyari kigeze! Isi ntigira inyiturano koko!!!


kwizera deliphin 18 March 2018

Nyuma y’iminsi itatu Capt. Safari ahaye nimero ya Musoni umugore we, ngo yahise amubwira ko murumuna we yabonye akazi muri Wasac anamwereka n’ibaruwa ikamuhesha amubwira ko byagizwemo uruhare na Musoni, ‘umwana mwiza’.


lili 18 March 2018

Abagore bagira ibyago nkubu koko umugore wa musoni abayeho ate !!! agomba kuba afite ihungabana .


Charles 18 March 2018

uyu mugabo yatihanganye mushimiye ko yabyitwayemo neza 👍 musoni nuyu mugore nabo nigihe cyabo ibyishimo bibyaye umubabaro nuko isi irababonye babyishyure .


Charles 18 March 2018

uyu mugabo yatihanganye mushimiye ko yabyitwayemo neza 👍 musoni nuyu mugore nabo nigihe cyabo ibyishimo bibyaye umubabaro nuko isi irababonye babyishyure .


Rugi 18 March 2018

Sindagura ariko musoni muhaye 1 month. Natavaho muzanyite James


18 March 2018

Umuntu ni mugari buriya uwampa ubushobozi mu Rwanda nashyiraho Contract kumasezerano yabashakana kuko byakemura amakimbirane mungo!


Ganza 18 March 2018

yayayayayaaa!! kurongora umugore w’abandi kano kageni!! cg yari nyiraburyohe? aka nakumiro gusa sibyiza habe nagato. urakabone Wenda udomaho 1 ukigendera ariko gukwama nonono.


Justus Muzungu 18 March 2018

Weaknesses of human beings !!!!


Maître John Hazard 18 March 2018

Ibyo ndumva ntagitangaza kuko nawe arashyukwa erega nubwo muvuga ngo yasambanyije umugore ntabeshye nsigaye mbona imyambaro igitsina gore kihaye kizakoraho ubwo wasanga yaramugiye imbere nutumini umugabo nawe akamukosora amuswera!!!


Munyeshyaka Egide 18 March 2018

Ariko afande koko ubu iki kibazo cyakunaniye kucyicyemurira koko !
Wikomeza kwibabaza ruce urumire niko bateye !


Mutabaazi Elly 18 March 2018

Rtd capt yatwawe umugore na James Musoni!!harya abakurikirana ibintu uyu Musoni we ni umusirikare uri kurihe peti cg ni umusivili? Iki kibazo ari njye kibayeho nakirangiriza ntabwo nacyenera ubufasha,kudakubita imbwa byorora imisega.


Isaie Byaruhanga 18 March 2018

Yewe mureke isi irangire,koko koko!!minisitiri ubwose n’uruhe rugero urikuduha nk’urubyiruko rw’urwanda?kobavuga ngo turwanye abatera inda abakobwa ubwo weho sicyo gisigaye kujya mudukumi? bagukurikirane inzego z’ubutabera.


NZEYIMANA Celestin 18 March 2018

Ndumiwe. uyu afande safari twarabanye disi.Niyihangane


betty 18 March 2018

kuki mutegereye minister mbere yo gutangaza inkuru?NGO mwunve icyo abivugaho?ino nkuru ntabwenge burimo pe


pizo 18 March 2018

Eeeeeeeeh. Ni nde urinyutse Musoni weeeeeee!
Uburaya bureze weeeee. Badepite mwakwemereye abagabo kujya bica inshoreke zabagore babo?


Gaju 18 March 2018

Musoni niba yarabikoze koko yahemuliye umuryango.