Print

Kigali :Umubyinnyi wa Cindy yagaragaye yambaye ikariso gusa kurubyiniro –AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 18 March 2018 Yasuwe: 5278

Umubyinnyi wa Cindy yaraye abyinnye muri K Ckub yambaye ikariso ndetse ndetse n’ ishati ifunguye ibipesu.

Umuririmbyi Cinderela Sanyu ukomoka muri Uganda yageze i Kigali ku gicamunsi cyejo ubwo yaraje mu gitaramo yari gukorera muri K Club i Nyarutarama , igitaramo cyaje kugaragaramo umuhanzi nyarwanda Kid Gaju bakoranye indirimbo bise “Gahunda “.

Igitaramo cyatangiye mu masaha akuze y’ ijoro ndetse kikaza kugaragaramo abasitari nyarwanda ,ndetse n’ imbyino zidasanzwe ndetse n’ imyambarire idakunze kugaragara mu Rwanda , bamwe mu basohocyeye muri kano kabyiniro baje gutungurwa n’ imyambarire y’ umubyinni wa Cindy bari bazanye kuva i Kampala.

Twakwibutsa ko Atari ubwambere uyu muhanzikazi avuzweho kwambara ubusa hamwe n’ abakobwa bamubyinira kubera kwambara imyenda benshi bita ko iteye isoni , nubwo ku giti cya Cindy ntakintu ajya akunda kubivugaho.