Print

Mamelodi Sundowns isezereye Rayon Sports mu mikino ya CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2018 Yasuwe: 1876

Imbere y’abafana bayo ikipe ya Mamelodi Sundowns isezereye Rayon Sports mu mikino ya CAF Champions League iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi, mu mukino warangiye Rayon Sports ifite abakinnyi 10.

Rayon Sports ntako itagize ariko birangiye isezerewe muri CAF Champions League

Mu Kibuga cyari cyuzuye amazi kubera imvura nyinshi yari imaze kugwa,Rayon Sports yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru ubwo yabonaga amahirwe akomeye imbere y’izamu ,Tchabalala asigarana n’umunyezamu Onyango umupira awuteye uhagarikwa n’amazi mugenzi we Mbondi awusubijemo ujya hanze.

Rayon Sports yihariye iminota 5 ya mbere kuko yongeye kubona amahirwe akomeye ku mupira ukomeye watewe na Kwizera Pierrot umunyezamu Onyango awukuramo uramucika habura umukinnyi usongamo.

Mamelodi Sundowns yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku munota wa 19 ubwo Themba Zwane yazamukanaga umupira awutera mu rubuga rw’amahina usanga Sirino aho yari wenyine awuteye uca ku ruhande.


Percy Tau yagoye ba myugariro ba Rayon Sports

Ku munota wa 34 nibwo ikipe ya Mamelodi Sundowns yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Wayne Arendse ku mupira waturutse muri corner ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwukuramo uyu myugariro wa Mamelodi Sundowns arawubatanga.

Rayon Sports yagerageje kwisuganya no gushaka ko yajya kuruhuka yishyuye ntibyayikundira kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya Kabiri ikipe ya Rayon Sports yatangiye irusha Mamelodi Sundowns ndetse Shabani Hussein aza kubona uburyo bwiza ubwo yacengaga abi inyuma ba Mamelodi Sundowns asigarana na Onyango atera umupira hanze.

Mamelodi yerekeje mu matsinda ya CAF Champions League

Rayon Sports ntiyatinze mu mukino kuko ikipe ya Mamelodi yatangiye gukina nkuko isanzwe ikina, umupira wo hasi byatumye ku munota wa 55 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sibusiso Vilakazi ku mupira watewe mu izamu na Gaston Sirino Bakame awukuyemo ukubita umutambiko w’izamu,uyu rutahizamu awushyira mu izamu.

Mutsinzi Ange ntiyorohewe muri uyu mukino

Nyuma y’iki gitego ikipe ya Mamelodi Sundowns yakomejekurusha bigaragara ikipe ya Rayon Sports ishaka igitego cya 3 gusa abakinnyi bayo barimo Percy Tau wagoye Rayon Sports cyane,Sibusiso Vilakazi,Gaston Sirino bagenda bahusha uburyo bukomeye.

Rayon Sports yashatse igitego iraheba nubwo umutoza Ivan Minnaert yinjije mu kibuga abakinnyi barimo Muhire Kevin,Bimenyimana Bonfils Caleb na Ismaila Diarra akuramo Mugisha Francois,Nyandwi Sadam na Christ Mbondi.

Mamelodi Sundowns irashaka gutwara igikombe cya CAF champions League nkuko yabigenje 2016

Mu minota itatu y’inyongera Bimenyimana Bonfils Caleb yakoreye ikosa rikomeye myugariro wa Mamelodi Sundowns Tebogo Langerman byatumye umusifuzi amuha ikarita itukura, Rayon Sports itangira ari abakinnyi 10.

Gusezererwa kwa Rayon Sports muri CAF Champions League bitumye ikomereza mu mikino ya CAF Confederations Cup aho igomba gutegereza ikipe izatombora mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda.

Abakinnyi babanje mu Kibuga ku mpande zombi

Mamelodi Sundowns: 14. Onyango, 27. Morena, 16. Nascimento, 6. Arendse, 4. Langerman. 13. Mabunda, 8. Kekana, 18. Zwane, 5. Sirino (7. Manyisa 83’), 11. Vilakazi (25. Ngoma 81’), 22. Tau (19. Brockie 89’).

Abasimbura: 30. Brimah, 19. Brockie, 7. Manyisa, 23. Madisha, 28. Laffor, 24. Zulu. 25. Ngoma.

Rayon Sports: 1. Ndayishimiye, 3. Rutanga, 4. Manzi, 5. MutSinzi, 6. Mukunzi, 9. Mbondi (20. Ismaila 77’), 11. Hussen, 15. Usengimana, 16. Nyandwi (7. Bimenyimana 66’). 23. Kwizera, 25. Mugisha (8. Muhire 62’).

Abasimbura: 29. Ndacyayisenga, 2. Mugabo, 7. Bimenyimana, 8. Muhire, 17. Irambona, 20. Ismaila, 21. Niyonzima.


Comments

seba 18 March 2018

rayo komereza aho