Print

Sinzareka Barbi Jay ahubwo nzarogesha umugore wese wifuza kunsenyera

Yanditwe na: Muhire Jason 19 March 2018 Yasuwe: 3238

Umugore wa Barbi Jay umaze iminsi abyaye yatangaje ko atazigera ashwana n’ umugabo we ahubwo azarogesha umugore wese uzifuza kumuta mu bishuko.

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Barbi Jay yatawe muri yombi na Police ya Uganda nyuma yuko basanze arimo gusambana n’ umukobwa mu modoka mu masaha akuze.


Barbi Jay akigera kuri Police yavuze ko bamubeshyera ahubwo bashaka kumutandukanya n’ umugore we byatumye basubika urubanza rwe mu gihe bari bakirimo gushakisha ibimenyetso bifatika.

Umugore we yaje kugera aho umutware we afungiye avugako umugabo we bamubeshyera ndetse yongeraho ko azabonana n’ umugore wese wifuza kwiyegereza umugabo we ndetse nibiba ngombwa akazifashisha umupfumu we utuye muri Tanzania.

Yagize ati “ nzabonana n’ umugore wese uzagaruka amwiyegereza ukundi , navuye muri Tanzania ku rwanirira ibyanjye , mfite umupfumu wanjye ndizera neza ko azabimfashamo.

Ibi bikaba bije nyuma yuko uyu mugore wa Barbi Jay yaramaze iminsi micye yibarutse umwana mu gihe bose batifuza ko hari icyabatandukanye mu rukundo rwabo . mu gihe abandi babona ko yaba ariyo turufu bari gukoresha kugirango bamufungure.