Print

Umukobwa watorewe kugira ikibuno cyiza muri Brazil yatangaje ko Cristiano Ronaldo yamuteye ubwoba nyuma yo guhagarika gukundana nawe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2018 Yasuwe: 5523

Umukobwa witwa Erika Canela w’imyaka 26 watorewe kuba umukobwa wa ufite ikibuno cyiza mu mwaka wa 2016 (’Miss Bum Bum 2016) yatangaje ko yatutswe ndetse yandagazwa na Cristiano Ronaldo nyuma yo gufata icyemezo cyo gutandukana nawe bamaze amezi abiri bakundana.

Miss Bum Bum 2016 yatewe ubwoba na Ronaldo

Uyu mukobwa yatangarije ikinyamakuru The Sun ko yabwiwe amagambo mabi n’uyu rutahizamu wa Real Madrid ubwo yafataga umwanzuro wo guhagarika gukundana nawe nyuma y’amezi 2 bari bamaranye bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa yavuze ko yakiriye ubutumwa buturutse kuri Cristiano Ronaldo bumwita indaya ndetse bumubwira ko azangiza ubuzima bwe gusa yirinze kwemeza ko ari we wabwohereje.

Yamaze amezi 2 akundana na Ronaldo ahitamo kubihagarika

Canela yavuze ko akimara kwakira ubu butumwa yagize ubwoba bwinshi ndetse ananirwa no kurya aho yifashishije umwunganira mu mategeko kugira ngo bajyane mu nkiko Ronaldo kubera ubu butumwa bw’iterabwoba yamwoherereje.

Canela uri hagati yatsinze begenzi be 2016

Uyu mukobwa yavuze ko yatunguwe no kwakira telefoni ya Cristiano Ronaldo ubwo yari iwabo muri Brazil gusa yahisemo gutandukana nawe nyuma yo kumenya ko afite undi mukobwa bakundana nubwo yamaze amezi 2 aryamana na Ronaldo mu mugi wa Lisbon muri Portugal.

Ubu asigaye asohoka mu binyamakuru yambaye ubusa

Canela yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere utorewe kuba Miss Bum Bum cyane ko inshuro nyinshi iri Kamba ryakunze guhabwa abazungu