Print

Abakuru b’ ibihugu batangiye kugera mu Rwanda mu nama Museveni adategerejwemo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 March 2018 Yasuwe: 4329

Kuri uyu wa Mbere abakuru b’ ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’ Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe batangiye kugera mu Rwanda Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ntabwo ari muri 23 bemeye ko bazayitabira.

Iyi nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izasinyirwamo amasezerano ashyiraho isoko rimwe rya Africa “African Continental Free Trade Area”.
Ku ikubitiro, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger usa nk’aho ari nawe uyoboye ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga niwe wabanje kugera mu Rwanda, ndetse ku kibuga cy’indege yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe.


Kagame yakiriye Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi Republic

Undi wakurikiyeho ni Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi Republic (Sahara Occidental), igihugu kitavugwaho rumwe muri Africa kubera amakimbirane yayo na Maroc.

Hari abayobozi bakomeye barimo na Perezida mushya wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Macky Sall wa Senegal n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 26 nk’uko biherutse gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Gusa, ku rundi ruhande Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari ku cyumweru yatangaje ko we atazitabira iyi nama ndetse igihugu ke kitazanasinya ariya masezerano ashyiraho isoko rimwe rya Africa. Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni nawe yamaze gutangaza ko atazayitabira.

President Kagame welcomes President Mahamadou Issoufou of Niger who is in Rwanda to attend the 10th Extraordinary Summit of the African Union. @_AfricanUnion #AfCFTA pic.twitter.com/xgC0kj3t5t

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 19, 2018