Print

Umusore yakoze ubukwe n’ abakobwa babiri umunsi umwe – AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 19 March 2018 Yasuwe: 7236

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo utatangajwe amazina ye wakoze ubukwe n’ abakobwa babiri ku munsi umwe.

Amafoto yatangiye kugenda akwirakwiza hirya no hino kuri interinete kubera ubukwe bw’ akataraboneka bwakoze n’ abakobwa babiri bashyingiwe umugabo umwe mu gihe bose bahamya ko bakunda uyu musore .

Ubwo uyu musore utatangajwe amazina ye yaganiraga n’ ikinyamakuru Dailypost dukesha iyi nkuru yavuze ko kubwe aba bakobwa bombi yabakundaga cyane kuburyo kudakora ubukwe nabo byari kumushavuza cyane , bigatuma afata icyemezo cyo kubashyira mu mago bose uko ari 2 .

Yagize ati “Aba bakobwa bombi tumaranye imyaka 2 gusa bose ndabakunda cyane.., nafashe umwanzuro wo kubashaka kugirango umwe muribo atagira ishyari , ikifuzo nafashe nabanje kugitekerezaho ndetse nganira nabo mbere yuko nkora ubukwe tubyumvikanaho neza barabyemera ubu twakoze ubukwe".


Comments

13 April 2018

ubwose koko uzajya ubashimisha bose koko!?


Muhongerwa Florence 28 March 2018

Mbuga umugwa!Njye nshiwe,nari gutoramo umwe.