Print

King James wavuzweho gukundana na Priscillah , Elcy, Doriane yagize icyo abivugaho

Yanditwe na: Muhire Jason 20 March 2018 Yasuwe: 1595

King James yatangaje ko abakobwa bose bavugwaho gukundana nawe nta numwe bigeze bakundana.

Umuhanzi King James ukora injyana ya RnB indirimbo zikundwa n’ abakobwa benshi yagize icyo avuga ku bakobwa bagiye bavugwaho gukundana nawe nubwo ntabimenyetso bihamya neza niba yarakundanye nabo.

Ubwo King James yavuzweho gukundana n’ abakobwa barimo Princess Priscillah, Butera Knowless, Meek Rowland, Ishimwe Elcy, Miss Kundwa Doriane n’abandi ,ubwo yaganiraga n’ Itangazamakuru yatangaje ko abakobwa bose bavugwaho gukundana nawe nta numwe bigeze bakundana.
Yagize ati “ muri aba bose ntanumwe nakundanye nawe ibindi byose bivugwa n’ ibihuha “

Mu kiganiro King James yirinze kugira icyo atangaza kubijyanye n’ umukobwa bakundana.