Print

Inzoka yarumye umwana w’imyaka 2 wakiniraga mu busitani imutera ubumuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2018 Yasuwe: 2985

Inzoka yarumye umwana w’imyaka 2 witwa Riley wo mu mugi wa New Bern muri leta ya Carolina y’Amajyaruguru ubwo yakiniraga mu busatani bwa mubyara wabo mu mwaka wa 2016,kuri ubu agendera mu kagare.

Uyu mwana yatabawe n’ababyeyi be Michael na Lori Stone nyuma yo kumubona ari kuvirirana nyuma yo kurumwa 2 n’iyi nzoka yari ifite metero 4.5 by’uburebure yinjije umutwe wayo wose mu kuguru k’uyu mwana.

Ubwo aba babyeyi babonaga umwana wabo ari kuvirirana ntibabashije guhita bamenya icyamurumye gusa bahise bihutira guhamagara ambulance bamujyana kwa muganga nubwo yahageze yataye ubwenge umubiri we watangiye kuganzwa n’ubumara bw’iki gikoko.

Uyu mwana yangijwe n’ubumara bw’iyi nzoka kuko yageze kwa muganga bimwe mu bice by’umubiri we byangiritse bituma ahabwa ubutabazi bwatumye ukuguru kwe kwarumwe n’iyi nzoka kugagara ntikongera gukora none ubu agendera ku mbago.

Riley ari kumwe na mukuru we atararumwa n’inzoka

Nyirarume w’uyu mwana yahise ashakisha muri ubu busitani icyaba cyarumye uyu mwana niko kubona iyi nzoka ahita ayica.