Print

Nyuma yo gutitiriza Clement byarangiye Knowless bamujyanye i London

Yanditwe na: Muhire Jason 20 March 2018 Yasuwe: 3616

Umuryango wa Clement Ishimwe na Knowless Butera berekeje ku Mugabane w’u Burayi mu kiruhuko n’ akazi ,aho bazamarayo ibyumweru 2.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Werurwe ahagana saa 5 nibwo Knowless na Clement bafashe indege berekeje mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri mu gihe baherukagayo mu ntangiriro za 2017 nyuma y’amezi abiri bibarutse imfura yabo.

Knowless ubwo yaganiraga n’ Itangazamakuru yavuze ko bagiyeyo ku nshuro ya kabiri bazamarayo ibyumweru bibiri bari mu biruhuko n’akazi.

Yagize ati " Ngiye i Burayi muri gahunda z’akazi n’ibiruhuko.”

Twakwibutsa ko Knowless ari umwe mu bahanzi nyarwanda batsindiye igihembo gikomeye muri HiPiPo Music Ward aho yatwaye igihembo cy’ umuhanzi nyarwanda ufite amashusho y’ indirimbo nziza ‘ Uzagaruke.’

Comments

Liza 22 March 2018

Erega mujye mwibukako muri hiver cg winter cg se mubihe byimbeho aribwo amatike cg ticket yindege ahenduka cyane ntabwo abarihejuru nkomubihe byizuba. Njye ndumva ariyompamvu bahitamo kujyayo mubihe byimbeho. Hahahahahaaq!!! Nta vacances cg se ibiruhuko byo mumbeho mbonaho.