Print

Lionel Messi yatangaje amagambo yababaje abanya Argentine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2018 Yasuwe: 2782

Kabuhariwe Lionel Messi yatangaje ko ikipe y’igihugu cya Argentine niyitwara nabi mu gikombe cy’isi atazongera kuyikira ahubwo azahita asezera agaharira umutima we ikipe ya FC Barcelona.

Messi yatangaje ko azasezera muri Argentina nidatwara igikombe cy’isi cyo mu Burusiya

Uyu kapiteni w’ikipe ya Argentina yabwiye televiziyo ya Argentine TRV mu kiganiro La Cornisa ko intego abakinnyi ba Argentina bafite ari ukwegukana igikombe cy’isi mu Burusiya nibidashoboka azahita asezera.

Yagize ati “Turumva ko nitutabasha kwitwara neza ngo twegukane igikombe cy’isi,tuzahita tureka ikipe y’igihugu.Mfite inzozi zo kwegukana igikombe cy’isi cyo mu Burusiya.turifuza kwitwara neza kurusha uko twitwaye muri Brazil 2014 nubwo ushobora gukora neza ariko ugatsindwa.

Messi niwe uhetse Argentina

Messi w’imyaka 30 yababajwe no gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa Amerika mu mwaka wa 2016,byatumye asezera mu ikipe y’igihugu nubwo yongeye kuyigarukamo,gusa kuri ubu yabwiye iki kinyamakuru cy’iwabo ko azahita asezera naramuka ategukanye iki gikombe cy’isi giteganyijwe gutangira mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.