Print

Marina ntiyemera ko amaribori ariyo amubuza kwambara amajipo magufi

Yanditwe na: Muhire Jason 26 March 2018 Yasuwe: 586

Mu gihe hari abakeka ko impamvu nyamukuru ituma Marina atambara amajipo magufi ari amaribori menshi afite ku bibero bye we siko yabitangaje ahubwo yeruye indi mpamvu.

Umuhanzikazi Marina wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ,Byarara bibaye , Impano ndetse n’ izindi kuri ubu hamenyekanye impamvu nyamukuru ituma uyu muhanzikazi atambara amajipo magufi mu gihe bamwe mu bakobwa bagenzi be bakora njyana imwe bakunze kwambara iyi mwenda we atajya ayigaragaramo, iyo mwenda adakunda kugaragaramo irimo, amakabutura mu gihe we akunze kwambariramo (Hosiery) umwenda woroshye ukundwa kwambarirwa muyindi myenda yambarwa n’ abakobwa.

Umwe mu bakobwa bambara Hosiery yabwiye UMURYANGO ko impamvu bambara Hosiery ari uko bibafasha kugaragara neza mu myambaro bambaye.

Yagize ati “ Ubusanzwe njyewe nambara uriya mwambaro kugira ngo ngaragare neza mu gihe nambaye umwenda nziko ushobora kunsebya nk’ ipantaro ya deshire (pantalon dechire)."

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko abakobwa bafite inkovu ku maguru cyangwa amaribori nabo bashobora kwambara uyu mwenda kugira ngo batagaragara nabi mu mwambaro bambaye.

Ati “ Akenshi n’ abakobwa bafite inkovu nko ku maguru cyangwa ku bibero bakunda kwambara Hosiery cyangwa umukobwa ufite amaribori menshi burya nawe ashobora kwambara uyu mwenda kuko umufasha guhisha ayo maribori mu gihe yumva ashaka kwambara imyenda migufi irimo amajijpo ndetse n’ amakabutura magufi."

UMURYANGO twaje gushakisha impamvu nyamukuru ituma Marina yambara iyi myenda tugendeye kubitekerezo bagenzi be batubwiye twaje kumenya ko ubusanzwe uyu muhanzikazi afite amaribori menshi ku bibero bye ndetse duhita twemeza tudashidikanya ko ariyo mpamvu ituma atambara amajipo magufi (Min Skirt).

Ibi byaje kugaragara mu mafoto yigeze gushyirwa hanze yagiye kuririmba mu kabyiniro kamwe gaherereye mu mujyi wa Kigali aho amaribori yagaragara mu myambaro yari yambaye mu ijoro ryo kuwa 9 Ukwakira 2017 .

Mu kiganiro twagiranye na Marina twamubajije impamvu adakunda kwambara amajipo adusubiza ko ntayindi mpamvu ahubwo aruko atabikunda.