Print

Umubyeyi yaparitse nabi imodoka irimo umwana muto igwa mu mugezi arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2018 Yasuwe: 2554

Umwana muto w’umukobwa w’imyaka 2 witwa Kiara Moore yapfiriye mu modoka ya mama we wayiparitse ahantu habi agiye guhaha niko kunyerera mu mugezi apfiramo nubwo byari byavuzwe ko ari abajura bayibye bakayita muri uyu mugezi kubera igitutu bokejwe na polisi yo mu gihugu cya Wales.

Kiara wishwe n’abagizi ba nabi ari kumwe na se Jet Moore

Abapolisi bamaze amasaha 2 bashakisha iyi modoka ku munsi w’ejo baza gusanga yaguye mu mugezi witwa Teifi nibwo bahise bawujyamo bashaka uyu mwana,bamujyana kwa muganga basanga yapfuye.

Kiara w’imyaka 2 yapfiriye mu modoka yaparitswe nabi na mama we

Umubyeyi w’uyu mwana yatangarije abamukurikirana kuri Facebook ko yagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 mu cyumweru gitaha ariko akaba yapfuye kubera kubera uburangare bwe ndetse atazigera yibabarira kubera ubujiji bwe bwatumye umwana we apfa.

Uyu mu mama witwa Kimberly Rowlands yatangaje ko azahorana ikimwaro no kwigaya kubera ko atashishoje ubwo yafataga umwanzuro wo guparika iyi modoka ahantu hatizewe.

Mu nkuru twari twashyize hanze mu masaha yashize ni uko byavugwaga ko ari abajura bashatse kwiba iyi modoka bakayita mu mugezi gusa nyuma y’iperereza byagaragaye ko iyi modoka yanyereye kubera ko yari iparitse ahantu habi igwa mu mugezi.