Print

Zari yafatiye umwanzuro umwana we utarimo kwitwara neza

Yanditwe na: Muhire Jason 22 March 2018 Yasuwe: 2827

Zari yavuze ko mu gihe umwana we akiri mu maboko ye azamutoza uburere bwiza ndetse akamuha amahirwe yo guhura na Museveni,Ramphosa bakamubwira ibyo banyuzemo kugirango babe abo aribo ubu.

Umwe mu bana be Witwa Nillan yahawe Gasopo na mama we.Uyu mugore watandukanye na Diamond Platnumz mu minsi ishize yifashije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yitaye ku rubyaro rwe ndetse n’uburere bwabo bana be cyane ariko Nillan umwe mu bana yabyaranye n’icyamamare Diamond ntiyifuza ko uwo mwana ananinarana.

Yandika kuri Instagram yavuze ko uwo mwana ari gukurana imico mibi ko agomba kumunyazaho akanyafu mu gihe akimufite mu biganza bye.

Yagize ati ”mu gihe ukiri mu maboko yanjye nzagukurmo imyitwarire yose mibi ntushake kuzana bimwe bya leta byo kudakubita umwana ngo n’uburenganzira bw’umwana kandi niba ushaka kuba nka Museveni,Ramphosa, na Magufuli nzaguhuza nabo bakubwire icyo bakoze ngo babe abo baribo. Umunsi mwiza w’uburenganzira bwa muntu kuba Nyafurika y’epfo.” Ngibi uko yabivuze mu cyongereza twagenekereje kubishyira mu rurimi rwacu.

Zari afite gahunda yo kwita ku burere bw’umwana we kugira ngo azavemo umuntu w’ingenzi.