Ibihugu 44 byashyize umukono ku masezerano atangiza isoko rya Afrika
Mu nama idasanzwe y’ abakuru b’ ibihugu ibihugu 44 by’ Afurika nibyo byashyize umukono mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba na Perezida w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe yashyize umukono kuri yo masezerano yasinywe n ’ibihugu 44 kuri 55 bigize uyu muryango,amasezerano ategerejweho guhuriza abanyafrika basaga miliyari na 200 ku isoko ryagutse.
Uretse aya masezerano ibihugu 43 byashyize umukono ku masezerano ya Kigali agamije kubumbira hamwe abatuye umugabane wa Afrika, naho ibihugu 27 bisinya amasezerano yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri Afrika.
Ku bijyanye no gushyiraho Isiko ryagutse muri Afrika, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashimangira ko ibi bigamije ineza y’abatuye uyu mugabane. Ati, ’’Ibi icyo bivuze ni agaciro n’imibereho myiza y’abahinzi n’aborozi muri Afrika, abakozi ,na ba rwiyemezamirimo by’umwihario abagore n’urubyiruko. Isezerano ry’ubucuruzi bwisanzuye n’urujya n’uruza rw’abantu ni ishya n’ihirwe ku Banyafrika bose. Kuko dushyize imbere gukora ibicuruzwa byongerewe agaciro, ndetse na serivisi bikorewe muri Afrika’’
Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou wayoboye gahunda y’ishyirwaho ry’isoko rusange yavuze ko Afrika yifitemo umutungo kamere n’ubushobozi byayifasha kwigira ashimangira ko ibi biri no mu cyerekezo Afrika yihaye. Ati,’’Umushinga wo gushyiraho isoko rusange ku mugabe wa Afrika yari imwe muri gahunda z’ikubitito mu myaka ya mbere y’ ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2063 cy’umuryango w’ubumwe bwa Afrika, Afrika twifuza.
Kuri Moussa Faki Mahamat ,Perezida wa Komisiyo y’ umuryango wa Afrika yunze ubumwe we yavuze ko ishyirwaho ry’iri soko ari ugusohoza inzozi z’abashinze uyu muryango ndetse no gusubiza ibyifuzo by’abatuye umugabane wa Afrika.
Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko isoko mpuzamugabane muri Afrika rizanungukirwamo n’abandi bafatanyabikorwa bo kuyindi migabane kandi rikarushaho guha Afrika ijambo mu ruhando mpuzamahanga.Yashimangiye ko ibyaryo bitarangiriye mu gusinya amasezerano gusa. Yagize ati, ’Ibi si umuhango wo gusinya gusa, icyemezo cy’uyu munsi ni ingezi cyane mu gihe turomboreje mu rugendo rwacu rugana muri Afrika Twifuza’’
Nyuma yo gusinya ariya masezerano hitezwe akazi ko gukomeza kuyashishikariza ibihugu bitarashyiraho umukono ku bikora ndetse n’ibyayasinye bigakurikiza inzira ziteganywa mu itorwa ry’amategeko.
Src: RBA