Print

Umwicanyi yishe umugore ateka umutima we arawurya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2018 Yasuwe: 1573

Umwicanyi wo mu Burusiya urya abantu yakoze igikorwa cya kinyamaswa ubwo yicaga umubyeyi w’abana 2 amukuramo umutima arawuteka arawurya arangije ahamagara abapolisi ababwira ko aryamye mu maraso.

Nikiforova w’imyaka 27 wishwe n’umwicanyi

Uyu mwicanyi witwa Alexey Yastrebov yasanze uyu mubyeyi witwa Ekaterina Nikiforova mu rugo amwicisha icyuma arangije amukuramo umutima arawuteka arawurya.

Akimara kwica uyu mugore yahamagaye nyiri inzu amusaba guhamagara polisi ndetse ko aryamye mu maraso hamwe n’umurambo w’umuntu.

Abapolisi bakimara kuhagera basanze uyu mwicanyi amaze kurya umutima w’uyu mugore ndetse ababwira ko yari yarasezeranyije uyu mugore ko azarya umutima we none yabikoze.

Uyu mwicanyi yagerageje kwiyica akoresheje umukasi kugira ngo yice ingoto biranga niko guhitamo kuryama mu maraso y’uyu mugore asaba ko bahamagara polisi.