Print

Italiki y’ ubukwe bwa Young Grace n’ umuzungu yamenyekanye

Yanditwe na: Muhire Jason 23 March 2018 Yasuwe: 2347

Young Grace yatangaje ko azakora ubukwe Taliki ya 1 Ukuboza 2018

Umuraperikazi Young Grace ubusanzwe witwa Abayizera Marie Grace aganira na radiyo Isango Star mu kiganiro kitwa Isango na Muzika yatangaje ko azakora ubukwe n’ umuzungu bari mu rukundo taliki ya 1 Ukuboza 2018.

Ibijyanye n’ ubukwe bwa Young Grace yabitangaje nyuma yuko havuzwe ko afite umuzungu yemeye neza ko ahari gusa agira ibanga amazina ye, Magingo aya ntihari hamenyekana uwo mukunzi we bagiye gukorana ubukwe. Gusa ngo imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije.