Print

IMF yavuze ko uyu mwaka ubukungu bw’ u Rwanda bushobora kuzamuhaho 8%

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 March 2018 Yasuwe: 686

Ikigega mpuzamahanga cy’ Imari FMI cyatangaje ko uyu mwaka wa 2018 ubukungu bw’ u Rwanda buzazamukaho 7 cyangwa 8%.

Umwaka ushize (2017) IMF yari yatangaje ko ubukungu bw’ u Rwanda buzazamukaho 5,1% ariko bwazamutseho 6,1%.

Abahanga mu bijyanye n’ imari bavuga ko iyo ibyiciro bigize ubukungu byagenze neza aribwo ubukungu bw’ igihugu buzamuka bisobanuye ko kuba IMF ivuga ko ubukungu bw’ u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7 cyangwa 8 % bisobanuye ko muri uyu mwaka urwego rw’ inganda ruzazamuka, urw’ ubuhinzi n’ urwa serivisi.

Impuguke za IMF zivuga ko urwego rw’ inganda ruzazamuka ku kigero cya 8% bikaba ngo bitanga icyizere ko urwego rw’ ubuhinzi narwo ruzagenda neza.

Icyo izi mpuguke ngo zibona ko cyari kuzaba imbogamizi ku izamuka ry’ ubukungu bw’ u Rwanda ari imvura n’ umutekano muke ari ngo umutekno urahari n’ imvura nta kibazo ifite.