Print

Didier Drogba yatangaje abakinnyi 2 abona barusha Messi ubuhanga muri ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2018 Yasuwe: 2392

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Chelsea FC Didier Drogba yatangaje ko abona Diego Maradonna na Pele aribo bakinnyi barusha umupira umupira Lionel Messi ariko atari kure yabo.

Drogba abona Pele na Maradonna aribo barusha umupira Messi

Uyu munya Cote d’Ivoire uri hafi gusezera umupira w’amaguru yatangarije AFP ko Lionel Messi ashoboye gutwara igikombe cy’isi cyo mu Burusiya azahita aba umukinnyi w’ibihe byose ndetse azarusha aba 2 abona bamurusha.

Drogba abona Maradonna akiri hejuru ya Messi

Yagize ati “Nubwo yahagarika umupira ubu ngubu,Messi ni umukinnyi ukomeye wakoze byinshi mu mupira w’amaguru.Aramutse atwaye igikombe cy’isi yaba abaye umunyabigwi cyane.Ntabwo ari ku rwego rumwe na Maradonna na Pele gusa ntabwo ari kure yabo.”

Drogba yavuze ko Messi ari umukinnyi w’igitangaza ariko azaba igitangaza kurushaho ari uko abashije gutwara igikombe cy’isi gitegerejwe mu Burusiya uyu mwaka.

Drogba yemera ko Pele ari umwami wa ruhago

Messi amaze gutwara ibikombe 5 bya Ballon d’Or,UEFA Champions League 4,La Liga 8 ariko amaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa America inshuro 2 na Chile kuri penaliti ndetse we na Argentina batsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014.