Print

Ibyobo 5 ukwiye kwirinda kugwamo niba utarafata icyemezo mu rukundo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 March 2018 Yasuwe: 5140

Ntabwo bisobanuye ko mu buzimaumuntu adakwiye kwiyemeza, ariko hari ibintu wiyemeza gukora utarafata icyemezo mu rukundo bikamera nko kwigemurira urupfu.

1. Kwemera impano uhawe yose

Iyo utarakunda by’ ukuri ni ukwishyira mu kaga kwemera impano y’ umuntu utamenera amabanga y’ umutimawawe yose. Kwemera impano uhawe bishobora kuguta mu mutegeko wo kuvuga ngo ‘ndemeye kandi mu by’ ukuri udahamanya n’ umutima wawe’ ko ukunda uwo muntu.

2. Kwemera gahunda ye (Rendez-vous

Birashoboka cyane rwose ko niba udashobora kwifatira icyemezo ushobora kwemera rendez- vous uhawe n’ umuntu umutima wawe utaramufungukira, ariko menya ko niba utarahamanya n’ umutima wawe ko uwo muntu umukunda by’ ukuri kwemera ko gahunda, ukemera ko agusohokana cyangwa umusura ni ukwita mu kagozi. Ni byiza ko ubigendamo gake.

3 Kwemera kuba inshuti y’ abantu mudakundana

Bamwe iyo bakwatse urukundo nturubahe bagusaba ubushuti kubumwemerera ni ukwiga mu gatego. Uyu muntu ntabwo aba ashaka ubushuti busanzwe ahubwo aba ashaka urukundo rwuzuye. Ntiwamenya niba uzageraho ugahinduka ngo wumve umukunze, cyangwa we azageraho akikuramo ko agushakaho urukundo.

4 kuvuga YEGO kubera amafaranga

Uba ubizi neza ko mudakundana kuki wemera kuvuga YEGO kubera amafaranga. Bitinde bitebuke umutima wawe ugeraho ukagutamaza kuko wo ntubeshyeshwa amafaranga kandi igihe umutima wakwimye amahoro ubaho uhangayitse.

5. Gushingiranwa n’ umuntu kuko urimo gusaza

Burya bamwe bemera kuvuga ngo YEGO kuko barimo gusaza kandi bakaba bagomba gushyingirwa byanze bikunze nyamara ntibaba bakundanye by’ ukuri. Ni ukwita murwobo ntuzabikore.

Ibi bintu uko ari bitanu iyo utabyitondeye mu rukundo rwanyu cyangwa mu rugo rwanyu hahoramo amakimbirane ku buryo umwe muri mwe ashobora no kubitakarizamo ubuzima.


Comments

11 April 2018

IBYO MUVUZE NUKURI