Print

Criatiano Ronaldo yongeye kuzamura ihangana hagati ye na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2018 Yasuwe: 2097

Kizigenza w’ikipe ya Real Madrid yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko azemera kubusinyira amasezerano mashya mu gihe bazamuha umushahara uruta uwa Lionel Messi na Neymar bamuri imbere.


Ronaldo arashaka kurusha Messi miliyoni 1 y’umushahara

Uyu munya Portugal w’imyaka 33 uri mu bihe byiza,yatangaje ko kuba amaze iminsi yitwara neza ndetse anatwara Ballon d’Or yikurikiranya byakamuhesheja amahirwe yo kuba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi, akaba ariyo mpamvu yasabye abayobozi kumuhemba umushahara uruta uwa Messi nibura miliyoni imwe.

Yabwiye abayobozi be ko kugira ngo bicare ku meza bongere kuganira bagomba kumukura ku mwanya wa 3 w’umukinnyi uhembwa menshi mu mupira w’amaguru bakamugira uwa mbere ndetse akarusha miliyoni 1 Messi wa mbere bahora bahanganye.

Guhera mu kwezi kwa mbere Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 11 byatumye ikipe ya Real Madrid igera mu mikino ya ¼ cya UEFA Champions League aho izahura na Juventus.