Print

Umu DJ ukomeye yatawe muri yombi kubera gucuruza abakobwa 39 bo muri Nigeria I Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2018 Yasuwe: 425

Icyamamare mu kuvanga imiziki cyo muri Nigeria cyatawe muri yombi kubera kugira uruhare runini mu gucuruza abakobwa 39 bakomoka muri Nigeria batagejeje imyaka y’ubukure muri Espagne abifashijwemo n’agatsiko k’amabandi yo muri iki gihugu.

Aba bakobwa bakuwe muri Nigeria bababeshya ko bagiye kubashakira akazi muri Espagne, babagejejeyo niko kubahisha mu nzu zitazwi kugira ngo babacuruze ku bagabo bo muri iki gihugu cy’I Burayi.

Uyu mu DJ utatangajwe amazina, yakoranye n’agatsiko k’amabandi kagurishaga aba bakobwa kugira ngo kishyure ideni ry’ibihumbi 26 by’amapawundi kahawe mu rugendo rwo kwambutsa aba bakobwa nubwo byarangiye benshi batawe muri yombi.

Nkuko amakuru atangazwa n’abapolisi bishyize hamwe mu Burayi Europol abitangaza,uyu mu DJ niwe wagize uruhare mu kwambutsa aba bakobwa abavana muri Nigeria abageza muri Espagne ndetse niwe wahuzaga aba bakobwa n’abagabo bakishyura amafaranga dore ko bakangishaga ubivumbuyeho kumuroga.

Uyu mu DJ ndetse n’abagera kuri 89 bamaze gutabwa muri yombi biturutse kuri umwe muri aba bakobwa bagurishwaga waciye mu rihumye aya mabandi akajya kubwira abapolisi nabo bagahita bakora umukwabu wafashe aya mabandi.

Kugeza ubu aba bakobwa bose basubijwe muri Nigeria iwabo ndetse Europol ikomeje gukurikirana abagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’aba bana b’abakobwa aho bamaze gufunga konti aya mabandi yishyurirwagaho yari imaze kugezwaho ibihumbi 30 by’amayero.