Print

Petrovic yahigiye umuhigo abafana ba APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2018 Yasuwe: 485

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Ljubomir Petrovic yatangaje ko umukino w’uyu munsi arakina na Etincelles FC agomba kuwutsinda byanze bikunze, kugira ngo yigarurire imitima y’abafana b’iyi kipe.

APR FC irashaka kwiyunga n’abafana

Petrovic yatangaje ko ikipe ya APR FC igomba gutwara igikombe cya shampiyona akaba ariyo mpamvu bagomba kwirinda kongera gukora amakosa nkuko byagenze mu mukino uheruka banganyije na Espoir FC igitego 1-1.

Yagize ati “Tumaze iminsi dukora imyitozo ihambaye cyane cyane mu busatirizi kuko niho twabonye ko dufite ibibazo bikomeye.Twitwaye nabi ku mukino wa Espoir FC turanganya,gusa tugomba kwigarurira icyizere kuri Etincelles,kuko ni umukino tugomba gutsinda byanze bikunze.”

Ikipe ya APR FC yamaze kugera I Rubavu ndetse yiteguye guhangana na Etincelles igora amakipe akomeye uyu munsi saa cyenda n’igice kuri Stade Umuganda kugira ngo irebe ko yarara ku mwanya wa 4 n’amanota 25.