Print

Imanishimwe Emmanuel ashobora kumara igihe adakina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2018 Yasuwe: 334

Myugariro w’ikipe ya APR FC Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ashobora kumara igihe adakina kubera imvune yagiriye I Rubavu ku mukino ikipe ye yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 87, Mangwende yakiniwe nabi na Sibomana Arafat bituma akurwa mu kibuga kubera iyi mvune ije ikurikira iyo yagiriye kuri iki kibuga mu minsi ishize.

Imvune yaherukaga kugirira kuri stade Umuganda tariki ya 14 Ukwakira 2017, yamugizeho ingaruka zikomeye kuko yatumye amara amezi hafi atatu adakina, bimuviramo no kutagaragara mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 u Rwanda rwitabiriye muri Maroc muri Mutarama.

Uyu myugariro uri mubo APR FC igenderaho,ashobora kongera kumara iminsi adakina ndetse iyi kipe ikamubura mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.