Print

Minnaert yarahiriye gufata umwanya wa mbere wa shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2018 Yasuwe: 320

Umutoza w’ikipe ya RAYON Sports Ivan Minnaert yatangaje ko agomba gutsinda ikipe ya Sunrise kugira ngo arangize igice cya mbere cya shampiyona ayoboye n’amanota 30.


Uyu mutoza umaze ukomeje kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko bamaze iminsi bitegura uyu mukino kandi biteguye kuwutsinda kugira ngo biyongerere icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Yagize ati “Twiteguye gufata umwanya wa mbere wa shampiyona,kandi nitubasha kubigeraho iraba ari intsinzi y’ikipe .Hari abakinnyi badahari nka Djabel,Yannick na Eric gusa twiteguye kwitwara neza.”

Ivan Minnaert yavuze ko adafite ubwoba bw’ikibuga cya stade Mabati kuko gitandukanye n’icy’I Rusizi n’I Gicumbi,asaba abakinnyi be kwigaragaza muri uyu mukino.

Rayon Sports yaraye I Nyagatare aho yiteguye guhangana na Sunrise FC iri mu makipe ahagaze neza muri iyi minsi ndetse ikaba iri ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa shampiyona,ku I saa cyenda n’igice.