Print

Gasabo: Abarwanashyaka ba PSD mu myiteguro y’ amatora y’ Abadepite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 March 2018 Yasuwe: 261

Ishyaka riharanira Demukarasi n’ imibereho myiza y’ Abaturage PSD ryasoje ikikorwa cyari kimaze igihe kirenga ukwezi kibera mu gihugu hose cyo gushaka abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli 2018.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe nibwo akarere ka Gasabo ari nako kari gasigaje kuberamo iki gikorwa nako kitoyemo abazahagararira ishyaka nk’ abakandida mu matora y’ abadepite. Muri congress yo gutoranya abakandida muri buri karere abayoboke b’ ishyaka batanga ibitekerezo bifuza ko byazashyirwa muri manifesto ishyaka rizagenderaho mu matora y’ abagize inteko ishinga amategeko.

Mu bitekerezo byatanzwe n’ abarwanashyaka bo mu karere ka Gasabo bagaragaje bimwe mu byo babona Leta y’ u Rwanda ikwiye kunoza birimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), agahimbazamusyi ka mwarimu, n’ ikibazo cy’ inota fatizo rinyuranye ku bahungu n’ abakobwa.

Aba baturage bifuza ko umuntu yajya avurwa akimara kwishyura ubwisungane mu kwivuza aho gutekereza ukwezi ngo ibi bidakunze nibura umuntu yajya ategereza icyumweru kimwe aho gutegereza ukwezi.

Mujawayezu Chritine ati “Mu burezi numvaga agahimbazamusyi kavaho cyangwa niba kagumyeho nihageho igiciro kingana tukamenye. Kuri Mituelle niba umuntu atanze amafaranga ye nibage babara icyumweru nigishira umunyarwanda yivuze”

Nemeyimana Anastase yagaragaraje ko ikibazo cy’ inota fatizo ridahuye ku mwana w’ umukobwa n’ uw’ umuhungu riteza ishyari mu baturage.

Ati “Umuturanyi wanjye afite umwana w’ umuhungu akumva ko umukobwa wanjye yatsinze kandi umuhungu we ariwe ufite amanota menshi biteza ishyari mu bana no mu baturage”

Mujawayezu na bagenzi barimo Mukasibomana Mariya bavuga ko abana bose ari bamwe nta mpamvu yo kubavangura mu mashuri.

Bati “Abana bose ni abacu nta mpamvu yo gushimisha umukobwa ngo tubabaze umuhungu”

Umuyobozi wa PSD mu ntara y’ amajyaruguru Muhakwa Valens wari intumwa ya PSD mu muhango wo gutoranya abazahagarira PSD mu matora y’ abadepite baturutse muri Gasabo yavuze ko ibitekerezo abaturage batanze babyanditse ndetse ko bagiye kubinonosora neza bakazabishyira muri manifesto y’ ishyaka.

Yagize ati “Ibyifuzo abaturage bagaragaje ni bimwe mu bitekerezo tuzifashisha mu gutegura manifesto yacu tuzifashisha muri aya matora y’ abadepite ya 2018, turabizeza ko turimo kuyinonosora neza ndetse ko bizabonerwa ibisubizo”


Muhakwa Valens

Muhakwa yakomeje avuga ko impamvu iri shyaka ryatoranyije abazarihagarira mu matora muri buri karere hakiri kare ari uko urugendo rwa politiki rutangira kare.

Yagize ati “Urugendo rwa politiki turutegura kare kugira ngo abayoboke bacu n’ abanyarwanda muri rusange bamenye gahunda nziza z’ ishyaka PSD bumva imigabo n’ imigambi yacu kugira ngo amatora azagende neza”

PSD ivuga ko aba bakandida batoranyijwe muri buri karere hazabaho andi matora yo kwitoranyamo abazahagararira iri shyaka mu matora ku rwego rw’ igihugu.

Amatora y’ abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeli 2018. Twabibutsa ko ishyaka rihabwa intebe nyinshi mu nteko hagendewe ku majwi ryagize mu matora.