Print

Umusore yakubitiwe ku karubanda azira gufata umugore w’abandi ku ngufu –AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 26 March 2018 Yasuwe: 964

Umusore yakubitiwe imbere y’abaturage azira gufata umugore w’abandi ku ngufu.

Ibi byabaye kuriki cyumweru taliki ya 25 Werurwe ku isaha ya saa 3 z’ amanywa ubwo uyu musore yafatirwaga ahita Nagogwa muri Kenya ashaka gufata umugore w’abandi ku ngufu akabeshya avugako bamubeshyera icyo cyaha atagitinyuka kugikora .

Umugore washyize mu majwi ko yarafashwe ku ngufu yatangaje ko aribyo yabonye uyu musore aza amwiruka inyuma nawe agahitamo gushwekura kugirango atamuhohotera.

Yagize ati “ yaje anyiruka inyuma ashaka kumfata ku ngufu nanjye mpitamo kwiruka kugirango nyize amagara yanjye .”

Uyu musore yaje gushyirwa mu ruhame imbere y’abaturage ahatwa ibibazo bitandukanye yanze kwemera icyaha ashinjwa bamunyuzaho akanyafu kamaze kumurya avuga ko yashatse kumufata ku ngufu umugore agakizwa n’amaguru.