Print

Agasembuye katumye umugabo anywa uburozi azi ko ari amazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2018 Yasuwe: 775

Umugabo utamenyekanye izina yatunguye benshi ubwo yageraga muri Restaurant y’Abashinwa iherereye muri Nigeria,akanywa umuti wica udukoko ukamuhitana kubera kuwitiranya n’inzoga.

Uyu mugabo wapfiriye muri Restaurant iherereye ahitwa Adeniran Ogunsanya street mu gace ka Surulere, mu mugi wa Lagos,yavuye mu bukwe yasinze niko kujya muri Restaurant gufata ifunguro gusa abakozi bibeshye bashyira umuti wica udukoko mu icupa undi nawe aribonye akubita ku munwa birangira apfuye.

Uyu mugabo yavugije induru avuka ko anyweye ibintu atazi agira ngo ni amazi,inshuti ze zimwerekeza kwa muganga aho yageze yamaze gupfa.

Polisi yo muri Surulere yahise ita muri yombi nyiri iyi Restaurant azira ko abakozi be bazanye umuti wica udukoko mu nzu abantu basanzwe bariramo