Print

Urutonde rw’Abanyarwanda bakunzwe ku buryo abakobwa bibagora guhisha amarangamutima iyo babari imbere

Yanditwe na: Muhire Jason 26 March 2018 Yasuwe: 4285

Urutonde rw’Abanyarwanda bakunzwe ku buryo abakobwa bibagora guhisha amaranga mutima yabo igihe babari imbere.

Urutonde rw’ abanyarwanda bakunzwe n’ abakobwa ku buryo bibagora guhisha amarangamutima yabo igihe bababonye turasangamo , Perezida wa Repubulika Paul Kagame , The Ben , Meddy , Yannick Mukunzi , Safi Madiba.

Mu Rwanda havuzwe amakuru atandukanye agaragaza bamwe mu bakobwa bananiwe kwakira amarangamutima yabo kubera urukundo bakunda bano banyarwanda bikarangira barize imbere y’ imbaga y’ abantu kubera kubakunda cyane.

Paul Kagame



Taliki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo Paul Kagame yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu, nibwo havuzwe inkuru y’umukobwa witwa Uwimana yarijijwe no kubona Perezida Paul Kagame nyuma amafoto atangira gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

The Ben


Kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo kiswe “Intsinzi Concert” yaririmbyemo, umukobwa wari witabiriye icyo gitaramo yamubonye akagwa igihumure agakira ari uko abonanye na we. Kugera magingo aya The Ben inkumi 3 zasutse amarira kubera we .

Meddy


Taliki ya 9 Ukwakira 2017 ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo cyo kuzenguruka tumwe mu turere yamamaza imwe kampanyi ikomeye ya hano mu Rwanda ,yahobeye umukobwa wafashwe n’ihungabana ajyanwa kwitabwaho n’abatabara imbabare. Nyuma uyu mukobwa yongeye kugarurwa yahogoye mbere y’uko Meddy ataha, ariko bitewe n’umubyigano w’abandi bafana waharangwaga ku modoka hafashwe icyemezo cy’uko abafashwe n’ihungabana bajyanwa kwa muganga akabasangayo n’ubwo byaje kurangira uyu amuhobeye umwanya munini kugeza ubwo agaruye intege icyemezo cyo kumujyana mu bitaro kirahagarikwa ,umukobwa asubira mu rugo .

Yannick mukunzi


Taliki ya 6 Werurwe nibwo umukobwa ukunda umukinnyi w’ umupira Yannick Mukunzi yarize arahogora ndetse akagwa igihumure ashaka ko uyu musore amusuhuza , inzozi ze zabaye impamo kuko Yannick yasubiye inyuma amugwa mu gituza gusa kubera igihe yarafite yamusize aho gusa umukobwa yakomeje avugako atamuhobeye gusa ikiza cyabayeho nuko uyu mukobwa yaje kongera gutora agatege asubira mu rugo mu gihe bamwe batangaza ko uyu mukobwa afite ikibazo.

Safi Madiba



Mu gitaramo cyabaye taliki ya 23 i Musanze cyo kumurika abahanzi bagize The Mane Label umukobwa yasabye Safi Madiba ko yamuhobera ndetse akamuha umwanya akamuryamaho , ibi Safi yarabikoze nkuko yabimusabye kugera ubwo uyu mukobwa wari wahogoye kubera urukundo amukunda atoye agatege nyuma akamushimira kubwo kumuha umwanya.


Comments

27 March 2018

Rekareka mwigereranya umusaza wacu wajyejeje abaturarwanda ahantu hatangaje nabo bana, barabakunda se bakoze iki? abo baririmba ngo inyoni yarinduze igwa mu giti haaaaaaaa uwabazanira ba Sebanani......impara bakabaririmbira bakumva inganzo sha indirimbo zirimo ubuhanga