Print

Yakoze ubukwe bw’ agatangaza butahwa na Perezida wa Ghana na Bill Gates

Yanditwe na: Muhire Jason 26 March 2018 Yasuwe: 1651

Ubukwe bw’ umukobwa wa Dangote umuherwe muri Afurika bwatashywe na Perezida wa Ghana ndetse n’ umuherwe Bill Gates n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ubukwe bw’umukobwa wa Dangote witwa Fatuma Dangote, ni ubukwe bwahuruje abantu benshi ariko abagaragaragamo cyane wabonaga ari abanyamafaranga n’abandi bantu bafite imyanya ikomeye muri politike, uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, umugore wa perezida wa Nigeria, Aisha Buhari, Osinbanjo Perezida wa Ghana Akufo-Addo n’abandi bantu bakomakomeye muri afurika.

Ubu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, Fatima Dangote uyu mukobwa wa Dangote yashakanye n’umusore wa Jamilu Abubakar, uyu mugabo akaba ariwe ukuriye Polisi muri mu gihugu cya Nigeria.