Print

Umuhanzikazi Sinach yatangaje umunsi azagerera mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 27 March 2018 Yasuwe: 189

Umuhanzikazi Sinach wo muri Nigeria yatangaje ko azagera mu Rwanda ku cyumweru Taliki ya 1 Mata 2018.

Sinach ubusanzwe aririmba indirimbo zihimbaza imana ndetse wamenyekanye mu ndirimbo yise “I Know Who I Am” ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kiswe Easter Celebration concert kizaba ku munsi mukuru wa Pasika.

Abinyujije kuri Instagram yavuze ko azagera mu Rwanda taliki ya 1 Mata 2018 aheraho asaba abantu bose kuzitabiri igitaramo cye kizabera muri parikingi ya Stade amahoro i Remera.

Yagize Ati “ Mwiriwe neza ni Sinach ndabatumiwe mu gitaramo cyanjye kitwa ‘Celebration concert’ kizaba taliki ya 1 Mata 2018 mbasaba ko buri wese yatumira inshuti ye mukaza muri benshi tugafatanya kuramya no guhimbaza umukiza wacu “.
Muriki gitaramo biteganyijwe ko azafatanya n’ umuririmbyi Patient Bizimana mu gitaramo cyo guhimbaza Imana bizihiza izuka rya Yesu Kristo.