Print

Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 March 2018 Yasuwe: 8346

Mu ntangiro z’ uku kwezi kwa Werurwe 2018 mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hatangajwe inkuru idasanzwe ivuga ko Minisitiri w’ Ibikorwaremezo James Musoni yasambanye n’ umugore wa Rtd. Captain Safari Patrick ndetse anabyara umwana muri uru rugo, UMURYANGO ugiye kubagezaho abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi mu bihe bitandukanye.

1. Peter Rwema

Uyu mugabo yari umuyobozi mukuru w’ Impuzamashyirahamwe y’ ibigo by’ imari icirirtse mu Rwanda AMIR. Yavuzweho gusambanya ku gahato umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 28 wari yitabiriye amahugurwa mu karere ka Karongi. Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwahamije Peter Rwema icyaha cyo gufata ku ngufu uyu mukobwa akatirwa igifungu cy’ imyaka itanu.

2. MUGISHA David Livingston

Uyu Mugisha yari umuyobozi ushinzwe serivisi y’ ubutaka mu karere ka Nyagatare, yashinjwe icyaha cya ruswa y’ ishimisha mubiri(Ruswa ishingiye ku gitsina) biturutse ku butumwa yandiraga umugore wari umukeneyeho serivisi y’ ubutaka amusaba ko bazaryamana.

Ubwo iki kibazo cyagezwaga mu nkiko mu ntangiriro za Mutarama 2017, urwego rw’ umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’ akarengane rwavuze ko iki aricyo kirego cya mbere cya ruswa ishingiye ku gitsina kigeze mu nkiko.

3. Jacob Zuma

Uyu aherutse kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’ Epfo ariko si ubusambanyi bwatumye yeguzwa ahubwo ni ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo. Umugore w’ umunyamakuru yashinje Jacob Zuma kufata ku ngufu. Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ryo muri Afurika y’ Epfo ko mu mwaka wa 2005 Jacob Zuma yamutumiye mu nzu ye iri mu ishyamba akamwinjiza mu cyumba akamusomeramo byimbitse.

4. Donald Trump


Ni Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika magingo aya akaba ni umuherwe uzwi cyane mu Isi, avugwaho kuba mbere y’ uko aba Perezida yarasambanye n’ abagore n’ abakobwa harimo abo yabikoreraga batabyumvikanye. Hari abagore bamushinja ko yagiye abakora mu mabuno no ku mabere ndetse nawe ubwe yigeze kumvikana mu itangazamakuru yicuza ko asambanye n’ igikomangoma cy’ Ubwongereza yakundaga. Magingo hari abakinnyi batatu ba filime z’ urukozasoni bavuga ko basambanye n’ uyu muperezida uri mu bakomeye cyane mu Isi. Aba barimo uwitwa Alana Evans na Jessica Drake uherutse guhabwa na Donald Trump ibihumbi 130 by’ amadorali y’ Amerika ngo akomeze abike ibanga. BBC yasohoye inkuru ivuga ko Perezida Trump yahakanye ibyo kuba yarasambanyije abakobwa bakina filime z’ urukozasoni.

5. Francois Hollande

Uyu yahoze ari Perezida w’ u Bufaransa yavuzweho gusambana na Julie Gayet bisenya umubano yari afitanye n’ umugore we Valerie Trierweiler. Uyu wahoze ari umugore wa Perezida yavuze ko gutandukana na Hollande byatewe n’ amakuru yasomye mu gitabo byanditswe ku ishyano ry’ igitsina kuri Perezida Hollande ’Scandale de sexe’ kivuga ku mubano wa Hollande na Gayet.


Comments

musoni 28 March 2018

musoni agomba kwegura yarahemutse cyane niyo atwara kayitesi ariko ntiyirukane Safari murugo rwe no ntabwo byumvikana nge namaze kumukuraho amaboko nagasuzuguro erega igihugu niki Imana ntabwo aricyo abantu nihahandi he yamaze guta agaciro mubantu asigaje kwegura cg kweguzwa.


dada 28 March 2018

Udakora icyaha cyubusambanyi nabatere ibuye


27 March 2018

Muravsnga, iyo uvuga Min Musoni, ukavuga Rwema, ukazana Jacob Zuma na Trump utavanga amasaka n’urukungu? Dossiers zo mu Rwanda we kuzanamo amahanga. Minister umugereranye na President. Nta Nakuru anarimo.


27 March 2018

Njyewe ndibaza icyo uyu minister akimara muri gvment.