Print

Sheebah Karungi yahishuye impamvu imutera kwambara ubusa mu bitaramo

Yanditwe na: Muhire Jason 27 March 2018 Yasuwe: 985

Sheebah yatangaje ko impamvu imutera kwambara ubusa ari uko yifuza kwiyegereza abafana be ndetse no kujyendana n’ ibigezweho.

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Sheebah karungi yavuzweho kwiyambika ubusa aho yaje gusabirwa n’abayobozi bakomeye kujyanywa mu ishuri akigishwa umuco ndetse agatozwa kwambara neza mu gihe ibyo yambara bitamuhesha icyubahiro.

Ibi Sheebah yabyamaganiye kure avugako imyambaro idafite aho ihuriye n’ ibitekerezo bya muntu kuko umwanya afata atekereza kuyambara aba afite impamvu yabimuteye ndetse afite n’ intego ashaka kugeraho.

Yagize ati "sinzi ikibazo abanya Uganda bafite ,gukora ibyo nshaka ntibisobanuye ko ndi igicucu , Imyambaro yanjye nabwo igaragaza Sheebah nyakuri ahubwo bimfasha kujyendana n’ ibigezweho ndetse no kwiyegereza abafana banjye mu rwego rwo kugirango bakunde ibihangano byanjye ,nkunda kwambara nkagaragara neza kandi nkunda kwambara bigezweho".

Sheebah karungi n’umwe mu bakobwa muri Uganda bamaze kwandika izina mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka “ Ice Cream , Kwaatako ,Go Down , John Rambo ndetse n’ izindi.