Print

Abafana babwiye umukunzi wa Isco ko bazamwica

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2018 Yasuwe: 432

Abafana ba Real Madrid bamaze iminsi bandikira umukunzi w’umukinnyi wa Real Madrid Isco ko bazamwica bamushinja ko yagize uruhare mu gusubira inyuma k’uyu mukinnyi.

Abafana ba Real Madrid bamereye nabi Salamo ukundana na Isco

Uyu mukobwa witwa Sara Salamo usanzwe akina amafilimi,amaze iminsi yandikirwa ubutumwa n’abafana ku mbuga nkoranyambaga ze bamubwira ko iminsi ye yo kubaho ibaze,ndetse yitabaje abapolisi kugira ngo bamucungire umutekano.

Uyu mukobwa umaze iminsi akundana na Isco,arashinjwa kugira uruhare mu gusubira inyuma kwe aho bemeza ko kuva batangira gukundana,uyu musore atagikina neza nkuko yakinaga.

Isco ntabwo agitanga umusaruro muri Real Madrid

Umwe mu bafana yandikiye uyu mukobwa aramubwira ati “iminsi yawe yo kubaha irabaze,”bituma yitabaza polisi ndetse ayoherereza ubwo butumwa aho bamusezeranyije ubufasha.

Iri terabwoba ryaje nyuma y’aho kimwe mu binyamakuru byo muri Espagne cyanditse ko kuva uyu musore yakundana n’uyu mukobwa mu Ukwakira umwaka ushize,bahora mu binezeza ntabone umwanya wo kwita kuri ruhago.

Mu mikino 25 ya La liga Isco aheruka gukina, yatsinze ibitego 5 ndetse atanga imipira 5 yavuyemo ibitego aho aheruka gutsinda igitego mu Ugushyingo 2017.