Print

Messi yanenzwe na benshi kubera ibyo yakoze nyuma yo kunyagirwa na Espagne

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2018 Yasuwe: 493

Umukinnyi Lionel Messi yanenzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera gutaha umukino utarangiye ubwo ikipe ya Argentina yanyagirwaga na Espagne ibitego 6-1.


Isco yafashije Espagne kunyagira Argentina

Uyu kabuhariwe mu gutsinda ibitego,ntiyihanganiye kubona ikipe ya Argentina itsindwa ibitego 6-1 kuko yahise yisohokera aragenda bituma benshi bamwibazaho ndetse benshi baramunenga cyane aho bavuze ko nta bunyamwunga agira.

Argentine yagowe na Argentina

Messi ntiyagaragaye muri uyu mukino kubera imvune yagiriye mu myitozo,byatumye awurebera muri stade nubwo atawurangije.

Ikipe ya Espagne yatsinze Argentina ibitego 6-1,byatsinzwe na Isco watsinze 3,Diego Costa,Iago Aspas na Thiago Alcantara mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Argentina cyatsinzwe na Nicolas Otamendi.