Print

Apotre Masasu yashinze amahema aho bise mu ’Butayu’ muri Gasabo

Yanditwe na: Muhire Jason 28 March 2018 Yasuwe: 520

Apotre Masasu yashinze amahema I Masoro mu karere ka Gasabo azajya yifashishwa mu bikorwa by’amasengesho.

Apotre Masasu ubusanzwe ni umushumba mukuru w’ itorero rya Evangelical Restoration church ku isi kuri yashyize amahema mu butayu bwe buherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho ubusanzwe yifashishwaga n’ abayoboke be ba Restoration Church basanzwe basengeramo.

Biteganyijwe ko Masasu n’ abakirisutu bazasengera muri ubwo butayu mu masaha y’ ijoro mu gihe muri aya mahema yashyizemo uburyamo buzajya bwifashishwa n’ abahasengera bose gufata umwanya bakaruhuka akanya gato igihe yumva ananiwe .

Bamwe mu basanzwe basengera muri ubu butayu batangaje ko bamaze igihe kingana n’ icyumweru kimwe bahasengera mu gihe umuntu wese uhasengeye atanga amafaranga y’ u Rwanda 500frw kandi ubu butayu budasengerwamo n’ abayoboke ba Restoration Church gusa ahubwo bahaye ikaze abakirisitu bose bifuza kwegera Imana bakaganira nayo.

’Gusenga ay’ ubutayu’ ni imvugo ihureweho n’ abakirisitu benshi bo mu Rwanda. Ubutayu bivuga ahantu habera amasengesho kwinginga Imana hatari mu nyubako zagenewe kuberamo amateraniro.


Comments

joseph 29 March 2018

None se mbabaze ubutayu kombona buhindutse ubusitani nahantu nyaburanga ubwo buracyari ubutayu tujye dutandukanya ibintu nibindi bene data kandi ibyera byose si amata!kwibabaza NO kwishimisha birahabanye cyane musengere mumwuka no mukwizera ibindi nyirumurimo abizi byose .