Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Bwongereza batangaje benshi kubera kwambara ubusa mu kiganiro kiri kuba Live bitungura benshi mu bagikurikiye ndetse n’abafana babo.
Coleen Nolan wari uyoboye iki kiganiro kuri televiziyo ya ITV,yiyunze na bagenzi be basanzwe bakora ibi biganiro niko kwambara ubusa imbere y’abantu.
Abo banyamakuru biyongereye kuri Nolan ni Megan McKenna, Michelle Heaton, Ruth Madoc na Sarah Jane Crawford aho bivugwa ko babikoze mu rwego rwo gukora igikorwa cy’ubugiraneza cyo gufasha abarwaye indwara z’ibyorezo zirimo kanseri y’amabere.
Biravugwa ko amafoto y’aba bagore agomba no gusohoka ku ndangabihe (Calendar) zo mu Bwongereza kugira ngo amafaranga yiyongere.