Print

Wema Sepetu yibasiye Irene amushinja kuryamana na Diamond

Yanditwe na: Muhire Jason 28 March 2018 Yasuwe: 561

Wema Sepetu yibasiye Irene amushinja kuryamana na Diamond mu ibanga

Wema Sepetu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateranye amagambo na Irene bapfa ko bose baryamana na Diamond mu buryo bw’ ibanga.

Irene wagaragaye mu mashusho y’ indirimbo ‘Kwetu’ y’ umuhanzi Rayvanny ubarizwa muri WCB ndetse na Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania mu mwaka wa 2006 yashyamiranye n’ uyu mugenzi we amushinja kugirana umubano w’ ibanga n’ uwahoze ari umukunzi we Diamond watandukanye na Zari babyaranye abana 2.

Ibi bije nyuma yuko Wema ahawe ikiganiro kuri Televiziyo ya Wasafi mu gihe abandi bemeje ko aribwo buryo buzifashishwa kugirango bakundane bitwaje ko bakorana cyangwa bari mu kazi.

Irene wagaragaye mu mashusho y’ indirimbo ya Rayvan yahakanye ibyo kugirana umubano w’ ibanga na Diamond ahubwo arajwe ishinga no gushaka amafaranga akazamura ubuzima bwe mu kimbo cyo guharabikwa na Wema Sepetu ko yatwaye uwari umukunzi we.