Print

Amasaro yasabwe kuba yujuje ibintu 9 birimo ubwiherero n’ ubwishingizi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 March 2018 Yasuwe: 1799

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuziranenge RSB cyashyizeho urutonde rw’ ibintu 9 saro z’ ubwiza zigomba kuba zujuje, gisaba banyiri amasaro kubyubahiriza kuko hateganyijwe ibihano kubatazabyubahiriza.

Ayo masaro ni akora ibijyanye no gutunganya imisatsi, ubwanwa, uruhu, amavuta y’ ubwiza, kwandika ku mubiri(tattoos), gutunganya inzara zo ku ntoki, gutunganya inzara zo ku birenge n’ ibindi.

RSB na Minisiteri y’ Ubuzima barimo gusobanurira ba nyiri amasaro uko amasaro yakora akazi kabo kinyamwuga.

Mu byo saro igomba kuba jujuje kugira ngo yemerewe gukorera mu Rwanda harimo uruhushya rutanga n’ ubuyobozi rugaragara ko iyo nyubako ikorerwamo imirimo ya saro, kuba ufite ibyangombwa bikwemerera gutunga saro bitarengeje igihe, kuba ufite ibyangombwa by’ isuku birimo umusarane w’ abagabo n’ uw’ abagore ukwawo, kuba ufite ibikoresho byo gushyiramo imyanda n’ uburyo bwo gutwara imyanda y’ amazi yanduye, Kubahiriza amategeko y’ agace ukoreramo, kuba ufite ubwishingizi butarata agaciro bw’ ibikoresho n’ ubw’ impanuka, kuba ufite udukoresho dutanga ubufasha bw’ ibanze nka bandage; plasters, cotton wool, gauze, urushinge, urwembe n’ ibindi, Saro y’ ubwiza igomba kuba yubahiriza amabwiriza y’ isuku, Kugenzura niba abakozi bawe basuzumwa indwara buri mezi ane ibisubizo bikabikwa, Kuba ufite ubuziranenge na gahunda y’ uburyo servisi zitangwa, kuba ufite ibikoresho byo guhangana n’ inkongi n’ umuntu watojwe uburyo bikoreshwa, kugira amazi ahagije meza yo kunywa.

Expressnews UMURYANGO ukesha iyi nkuru yatangaje ko umukozi wa RSB, Athanasie MUKESHIYAREMYE yavuze ko ubukangurambaga kuri aya mabwiriza n’ ibihano kubatazayubahiriza buzakebura abayirengagizaga nkana.
Mukayiranga Fanny ufite saro yitwa BELASI yavuze ko amahugurwa bahawe yari ingenzi yongeraho ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe muri banyiri amasaro baravuga ko ibyo basabwa bihenze kandi Leta ikaba irimo kubaha igihe gito. Gusa RSB yabijeje ubufasha.