Print

‘Nagize ngo hari undi wabikoze. Ibisubizo nk’ ibyo njye ndabyumva bikandwaza’ Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 March 2018 Yasuwe: 1772

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakebuye abayobozi b’ u Rwanda birengagiza inshingano zabo bakigira ba ntibindeba abibutsa ko bakwiye gutekereza cyane kurenza abaturage bayoboye mu gushakira ibisubizo ibibazo u Rwanda rufite.

Umukuru w’ igihugu yabivuze ubwo yaganirizaga abayobozi bo mu nzego z’ ibanze bari mu mwiherero wabo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018.

Yagize ati “Abayobozi tugomba gutekereza uko dukorera abaturage bacu. Ntabwo abayobozi baberaho kwirebaho. Iyo uri umuyobozi, kugira ngo ubeho neza n’abawe babeho neza ugomba kuba utekereza abandi uko babayeho, nuko babaho neza. Tugomba guhora dutekereza kandi dukora ku buryo budasanzwe. Dukoze nk’uko abadafite ibibazo nk’ibyacu bakora, ntabwo twaba dukora neza”.

Perezida Kagame yavuze ko hari abanyeshuri bajya bavumbura ibintu byiza mu ikoranabuhanga bakabura gikurikirana kandi ibyo bavumbuye byagombaga guteza imbere ababivumbuye, n’ igihugu.

Yavuze ko hari ubwo ajya abaza abayobozi niba wa munyeshuri wavumbuye ibintu agaca mu itangazamakuru yarakurikiranywe ngo ibyo yavumbuye bibyazwe umusaruro agasanga bose ntawakurikiranye ngo ibyavumbuwe bibyaze umusaruro.

Aha niho yagize ati “Ukabaza mu ikoranabuhanga, ukabaza mu bashinzwe uburezi uti ariko wa mwana! buri wese agatangira kuvuga ngo eeee, wa mwana nawe yabuze aho ajya kubabwira ngo naringeze kuri uru rwego nimumfashe… wajya gukurikira bakakubwira ngo hari ikigega gifasha mu ikoranabuhanga. Ninko kuba ikintu kimwe kiri hano ikindi kiri hariya hakabura umuhanda waba kuri kimwe ngo ugere ku kindi.”

Yakomeje agira ati Ukaba Minisitiri w’ uburezi uti ariko wumvise ibintu biva muri aba bana mwigisha ‘ati ubanza narabyumvise’ ubanza biba bivuze iki? Yarabyumvise cyangwa ntiyabyumvise? Ntabwo biba bisobanutse cyangwa ‘nagize ngo hari undi wabikoze’. Ibyo ni ibintu mukunze gukoresha ariko iyo mbyumvise birandwaza. Kuki atari wowe wabikoze. Niba atariwowe ushinzwe kubikora kuki utagira ubuhamya bukubwira ko byakozwe”

Yongereho ko iyo umuyobozi avuze ngo ubanza biba bisa n’ aho icyo kibazo gishakirwa igisubizo gifitwe n’ undi muntu utari we.

Yavuze ko Abanyarwanda nk’abantu, baba bafite impungenge, bibaza niba abayobozi babatekereza, niba batekereza uko ibibazo bafite byakemuka.

Ati “Ibibazo igihugu gifite twese turabizi. Hari uko natwe bitugeraho, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Niyo bitatugeraho, turabibona, turabyumva, turi abaturage b’iki gihugu”.

Umukuru w’ igihugu yabwiye aba bayobozi ko hari ibibazo nabo ubwabo bitera bikiyongera ku byo u Rwanda rusanganywe.

Ati “Iyo ufata ikibazo wagakemuye mu mezi atatu ukakireka kiyongera ku bibazo bindi u Rwanda rufite rutiteye. Kuba u Rwanda rudakora ku nyanja ngari ntabwo ari ikibazo twiteye ariko tugomba kugishakira igisubizo”

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 28 Werurwe uzamara iminsi ibiri. Witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abayobozi b’uturere n’abayobozi b’imirenge. Abawitabiriye bose hamwe bagera ku gihumbi na magana atatu(1300)


Comments

didier 29 March 2018

mwazadusabiye umukuru wigihugu ko yaganira nabalimu ko hari ibibazo yakemura kdi akanabagira inama nkiyo agira abandi bayobozi iyo yaganiriye nabo? murakoze


KOTANIRO Jean Claude 28 March 2018

Ni byiza. Courage Président wacu.