Print

Umupadiri yatawe muri yombi azira kubeshya ko azura abapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2018 Yasuwe: 382

Umupadiri wo muri Mozambike yatawe muri yombi na polisi azira gukinira ku murambo w’umugabo wari wapfiriye mu bitaro abeshya ko agiye kuwuzura bikarangira bimunaniye.

Uyu mupadiri yatangaje ko umwuka wera (roho mutagatifu) yamutegetse kwerekeza mu bitaro bya Chimoio mu ntara ya Manica,akazura uyu mugabo wari wapfuye nubwo byarangiye imana ye ibaye bayali.

Akigera ku bitaro yabwiye ababishinzwe ko mwuka wera yamutegetse gukora igitangaza muri ibyo bitaro ndetse ko bafungura aho bashyira imirambo nabo bamuha rugari,amara iminsi 2 asenga gusa birangira ibinyoma bye bimutamaje.

Mushiki w’uyu mugabo wapfuye yabwiye abanyamakuru ko nubwo uyu mugabo yiyamiraga avuga mu zindi ndimi ndetse akazunguza umutwe w’uyu mugabo,atigeze ahaguruka ndetse nta n’igice cy’umubiri we cyigeze kinyeganyega.

Polisi ikimara kubyumva yahise iza ita muri yombi uyu mupadiri imushyira muri gereza imushinja icyaha cyo gushinyagurira umurambo w’uyu mugabo.